RFL
Kigali

Urukundo ruramba iyo wishe amwe mu mategeko arugenga

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:2/11/2020 11:46
2


Ni kenshi sosiyete tubamo itubwira cyangwa itwereka amategeko agenga urukundo, gusa abantu benshi ntibazi ko hari amwe muri ayo mategeko wakwica kugira ngo urukundo rwanyu rurambe.



Uzasanga abakundana yaba ari abashakanye cyangwa abatarashakana hari ibintu runaka bakurikiza mu rukundo rwabo. Hari n’ibindi byinshi bitwararikaho kugira ngo badasenya urukundo rwabo. Hari amategeko 6 utari uzi abakundana bica kugira ngo bakomeze urukundo rwabo.

1)Kuryama mu buriri butandukanye: Abahanga mu mitekerereze (Psychologists) bavuga ko iyo abakundana baryamye mu buriri butandukanye babyumvikanyeho ari byiza kuko bituma urukundo rwabo rwiyongera. Ibi bihabanye n'ibyo abantu bishyizemo ko abakundana bagomba kuryamana.

2)Kutandikirana bya buri kanya: N'ubwo kwandikirana dukoresheje telephone ari byiza gusa nanone ntacyo bifasha urukundo rwanyu. Ni ngombwa ko ugabanya inshuro wandikira umukunzi wawe kugira ngo bitamurangaza cyane.

3)Kutamarana igihe kinini: Kuba muri mu rukundo ntibivuze ko mugomba kujya muhorana cyangwa ngo mumarane igihe kinini, niba hari ibyo muganira muri kumwe mubigire bigufi kugira ngo bitabaviramo gutindana.

4)Muganire ku bo mwahoze mukundana (Exes): Tuzi ko kuganira ku bo mwatandukanye atari byiza gusa nanone bibafasha kumenya amakosa mwakorewe bikanabarinda kuyasubiramo. Ni byiza ko wamenya icyo umukunzi wawe yapfuye n'umukunzi we batandukanye (Ex we) kugira ngo utazagikora.

5)Muganire ku mafaranga: N'ubwo amafaranga atari yo ya mbere mu rukundo ariko kandi ni iby'ingenzi kuyaganiraho. Niba mukundana, mwaganira uburyo ki mwazayashaka cyangwa uburyo ki mwayakoresha niba muyafite.

6)Ntimukite ku by’imiryango ibabwira: Imiryango myinshi ikunda kwinjira mu rukundo rw’abana babo ndetse bakanabategeka ibyo bakora. Ni byiza ko utakwita cyangwa ngo uhe agaciro ibyo ababyeyi bakubwira ku mukunzi wawe kuko ni wowe wamwikundiye si bo.

Hari amategeko menshi abantu bagenderaho mu rukundo, ayo ni 6 wakwirengagiza mu gihe ufite umukunzi kugira ngo urukundo rwanyu rurambe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mujawayezudorotheĂ©3 years ago
    Munsobanurire peter&evelyne mu rukundo
  • Theogene3 years ago
    Imana Ibajimbere Mubashe Kudushikiriz Udukuru Tw'ubuzima Je Ndabashimiye Komerezaho





Inyarwanda BACKGROUND