Umuhanzi w’icyamamare ku isi, Justin Beiber, ugenda agura inyubako zitandukanye, aherutse kugurisha inzu ku giciro kiri hasi n’agaciro ka Miliyoni 6,5 z’Amadorali ayigurirwa n’icyamamare Khloé Kardashian kuri Miliyoni 7,2 z’Amadorali.
Justin Bieber yagurishije iyo nzu mu myaka yatambutse mbere y'uko ashyingiranwa na Hailey Baldwin. Iyi nzu yari kuri metero kare 9,214, ifite ibyumba bitandatu byo kuraramo, Pisine, uruganiriro rutangaje, n’ibindi bihenze cyane, ibyatumye iyi nzu ivugisha benshi.
Justin Bieber utunze Miliyoni 285 z'amadorali ntabwo iyi nzu yayimaranye igihe kirekire kuko yayiguze mu mwaka wa 2012 kuri miliyoni 6,5 z’amadorali, ayigurisha nyuma y’imyaka ibiri, igurwa na Khloe Kardashian kuri Miliyoni 7,2.
Khloé Kardashian yarangije kugura igipangu cya Bieber kuri miliyoni 7,2 z'amadorali nyuma zirikuba hafi inshuro 3. Amakuru avuga ko Khloe Kardashian yayishyize ku isoko kuri Miliyoni 18,95 z'amadorali.
Khaloe Kardashian w’imyaka 36 y’amavuko yamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu gukora ibiganiro bitambuka kuri Televiziyo, nk’ikitwa Keeping up cyakunzwe na benshi.
Inzu Khloe Kardashian yaguze na Jusin Bieber
Justin Beiber
Khloe Kardashian
TANGA IGITECYEREZO