RFL
Kigali

Philippine: Isake y’indwanyi yishe umupolisi ukomeye

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:28/10/2020 15:07
0


Kuri uyu wa kabiri, umupolisi wo ku rwego rwo hejuru wo muri Filipine yishwe n’isake ubwo yageragezaga guhagarika umukino wazo utemewe muri iki gihugu



Cockfighting ni umukino usanze ukorwa aho abantu batanga amafaranga bagateranya inkoko ebyiri zikarwana ariko kubera icyorezo cya coronavirus uyu mukino wari warahagaritswe mu rwego rwo kwirinda ko abantu bahura ari benshi


Impanuka idasanzwe yabereye mu ntara yo mu majyaruguru ya Samar yabaye igihe Liyetona Christian Bolok yabuzaga isake kurwana, 

Umuyobozi w'igipolisi cy'intara, Colonel Arnel Apud, yavuze ati: Icyuma cyari kiri ku isake cyakubise ku mutsi w'ikibero cy’ibumoso cy’uyu mupolisi maze ava amaraso menshi kugeza apfuye 


Apud ati: "Byari impanuka itunguranye ntago nashoborga kwizera ko isake yakwica umuntu"  ati "Ni ubwa mbere mu myaka 25 maze ndi umupolisi nabuze mugenzi wanjye yishwe n’inkoko."

Src: Dailymail.co.uk

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND