RFL
Kigali

Ku nshuro ya 2 yikurikiranya, Manchester United yikuye kwa Paris Saint-Germain

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:21/10/2020 7:45
0

Umukino ufungura amatsinda ya Champions league, ikipe ya Manchester United yabonye amanota atatu itsinze Paris Saint-Germain ibitego 2-1.



Umukino watangiye ku mpande zombi amakipe asatirana, ariko uburyo bwo kureba mu izamu bukanga.

Abakinnyi babanje mu kibuga.

Manchester United: De Gea; Wan-Bissaka, Lindelof, Tuanzebe, Shaw, Telles; McTominay, Fred, Fernandes; Rashford, Martial. 

PSG: Navas; Florenzi, Diallo, Kimpembe, Kurzawa; Danilo, Gueye, Herrera; Di Maria, Neymar, Mbappe

Ku munota wa 23, ku ikosa ryari rikorewe Anthony Martial, Bruno Fernandes yaje gufungura amazamu kuri Penariti, yateye inshuro ebyiri kuko Penariti ya mbere umuzamu wa Paris Saint-Germain bayiteye ahagaze imbere.


Igice cya mbere cyarangiye ari igitego 1-0 kuko nta bundi buryo  bw'igitego bwogeye kuboneka.

Igice cya kabiri cyatangiye Ikipe ya Paris Saint-Germain yanageze ku mukino wa nyuma wa Champions League iheruka, ishaka kwishyura igitego ndetse ikaba yanarenzaho. Ku munota wa 55 i Parc des Princes ibintu byahindutse kuko Anthony Martial wari wakoreweho Penariti, yaje kwitsinda igitego cyatumye amakipe yombi anganya.


Mu gice cya kabiri Paul Pogba yasimbuye Alex Telles

Umukino wakomeje kugenda ku muvuduko usanzwe wabonaga amakipe yombi atangiye kwakira kugabana amanota mu gihe andi makipe ari mu itsinda rimwe na Manchester United na Paris Saint-Germain, RB Leipzig yari yatsinze ibitego 2-0 bwa Istanbul Basaksehir.

Ku munota wa 87 Marcus Rashford yaje guhabwa umupira na Paul Pogba acunga uko umuzamu ahagaze atera ishoti rirerire ryaje kubyara igitego cya kabiri cyatumye Manchester United icyura amanota 3 ndetse inatsindiye umukino wayo wa kabiri wikurikiranya kuko yaherukaga gutsinda Paris Saint-Germain ibitego 3-1 mu mikino ya 1/8 cya Champions League 2019.


Neymar ntago byamuhiriye

Imibare y'umukino:

Manchester united yateye amashoti agana mu izamu 14,  PSG nayo itera 14. Manchester united yateye Coroneri 8 PSG itera 11, PSG yabonye amakarita y'umuhondo atatu Manchester United ibona amakarita y'umuhondo 2.

Uko indi mikino yagenze.

Zenit 1-2 Club Brugge

Dynamo Kyiv 0-2 Juventus

RB Leipzig 2-0 Istanbul Basaksehir

Rennes 1-1 Krasnodar

Lazio 3-1 Dartmund

Chelsea 0-0 Sevilla

Barcelona 5-1 Ferencvaros






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND