Asthma ni indwara ikunze kuzahaza benshi cyane ndetse bamwe bakayifata nk’idakira. Iyi ndwara yagaragaye cyera cyane ahagana mu 2600 mbere yivuka rya Yezu Kristo, kuva icyo gihe kugeza uyu munsi, ni imwe mu ndwara zugarije abatuye isi. Menya ibyo wakora ugatana nayo cyangwa ukaba wayica intege ukabaho utekanye.
Ishami ry'Umuryango Mpuzamahanga ryita ku buzima OMS/WHO ryayishyize
muri imwe mu ndwara zidakira, gusa uyirwaye iyo yigenzuye neza araramba yewe ntibihungabanye
n'imibereho ye. Asthma ni ijambo ry’iki greek risobanura 'Shortness of breath', ugereranyije
mu Kinyarwanda ni nko 'guhumeka insigane'.
Asthma ni uburwayi bufata imyanya y’inzira z’ubuhumekero ijyana
umwuka mu bihaha (bronchial tubes). Ubu burwayi butera kubyimba no gufungana
kw’inzira z’umwuka (airways), bishobora kugaragazwa na bimwe mu bimenyetso
birimo nko: gusemeka, kubura umwuka, kwitsamura kenshi, no kumva ufunganye mu
gituza.
Ibi bimenyetso byigaragaza cyane bwije na mu gitondo, bityo bigatuma uyirwaye ahumeka bimugoye cyane, ku buryo atitaweho ngo ajyanwe kwa muganga, ashobora no kubura ubuzima.
Nk'uko OMS/WHO ibigaragaza Asthma ni indwara idakira, gusa mu
gihe uyirwaye yiyitayeho akanitabwaho akayigenzura, araramba ndetse akaryoherwa
n’ubuzima ku kigero kinoze.
Ibintu 5 umurwayi wa asthma agomba kwitaho no
kwitwararika
1.
Fata imiti
neza uko byagenwe, wibuke no kuyitwaza aho waba ugiye hose
Ibi bizagufasha mu gihe waba ugize ikibazo (crisis) uri
ku rugendo, ibuka gufatira imiti ku gihe no kwirinda ko yakugeraho wamaze
kuremba Drug-management. Ihutire kugana mu ganga mu gihe cyose ugize indwara
z’ibicurane ni’inkorora.
2.
Ugomba kwirinda kugenda mu ivumbi n’ahandi hose hari umukungugu ukabije
Ugomba kwibuka kugira isuku wowe ubwawe, uyigirire aho utuye
n’ibintu by'ibanze ukunze gukoresha, nk’ibiryamirwa birimo umusego, amashuka na
matora kubigirira isuku kuko bigabanya ibyago byo guhumeka umwuka uhumanye
ushobora kwanduza inzira z’ubuhumekero bigatuma zifungana.
3.
Gerageza
kugena ubushyuhe bw’umubiri nko mu gihe cy’ubukonje wibuka kwifubika
Umubiri iyo ukonje ubwawo ugerageza kwishakamo ubushyuhe no
kwirinda gutakaza ubushyuhe buri mu mubiri imbere, aha nibwo usanga utwenge
tw'inyuma twifunze utwoya two ku ruhu tugahagarara, mu kwiyegeranya no kwisuganya
ku mubiri.
Rero imbeho nayo ituma imyanya y’ubuhumecyero yegerana
bikaba byaviramo ingaruka zirimo no kubura umwuka ku muntu urwaye asthma, ku
murwayi wa asthma ni ngombwa kwifubika no kwirinda ubukonje.
4.
Irinde
kunywa itabi cyangwa kwegerana n'umuntu urinywa
Kirazira kandi kikaziririzwa kunywa cyangwa kwegera umunywi
w’itabi, ugomba kandi kwirinda guhumeka umwuka wanduye nk’umwotsi wo mu gikoni,
umwuka urimo amafu cyangwa umucafu wo mu nganda.
5.
Itoze gukora
imyitozo ngororamubiri ihoraho, aha nakugira inama yo kugana muganga
akagufasha guhitamo imyitozo ngororamubiri wakora agendeye ku bushobozi bwawe,
imbaraga zawe, ndetse n'uko uburwayi bwawe bwifashe.
Sport ni intwaro ikomeye yifashishwa mu gufungura uduheha
dutwara umwuka bityo ntugorwe no guhumeka.
6.
Gerageza kunywa amata no kurya amagi n’imboga
Nk'uko tubikesha webmed.com na healthline.com ku murwayi wa asthma kubera vitamin D iba ari nke mu umubiri asabwa gufata amata n’amagi. Gusa igihe unyweye amata ukabona hari ikibazo agutera wayahagarika ahubwo ukayasimbuza nk’amafi, ikindi ni uko kurya imboga nka karoti ndetse n’imboga rwatsi ari byiza, gufata inzuzi nazo zikaranze byajya bigufasha kuko habamo ubutare bwa magnesium.
7.
Ihate
imbuto nk’amacunga na pome maze kandi ukore siporo nk'iyo koga, kugenda n’amaguru
ndetse no kuzamuka imisozi.
Niba urwaye iyi ndwara ya asthma zirikana ko ari indwara
idakira kandi ko iyo uyitwaye neza ugira ubuzima bwiza ukaramba.
Ibuka unazirikane
- Gufata imiti neza, nk'uko wabyandikiwe na muganga ndetse
wibuke no kuyitwaza ku rugendo
- Irinde ubukojye ndetse n’imbeho nyinshi
- Wirinde guhumeka umwuka wanduye aha twavuga nk’imyotsi,
ivumbi, amafu atandukanye ndetse n’umucafu.
KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO KIRAMBUYE
Abanditsi: M.Chadrack,
N.Laban na M.Leon Pierre
TANGA IGITECYEREZO