Mu gihugu cya Nigera hamaze iminsi havugwa ibikorwa bibi cyane bikorerwa ahanini abasore, bagashimutwa, bagakubitwa bakanatotweza rimwe na rimwe bakamburwa ibyabo. Ibi byababaje Davido asaba Leta kubihagarika ari ko guhura n’umukuru w’igipolisi, ibyatumye ahabwa ububasha bwo gukuraho Igipolisi cya SARS gishinjwa ibi bikorwa.
Itsinda
ry’abapolisi rishinzwe kurwanya abanyabyaha SARS (Special AntiRobbery Squard)
ni ryo rishinjwa ubu bugizi bwa nabi. Ibyamamare bitandukanye muri Nigeria birimo
Wizkid, Burnaboy n’abandi yewe n’abari hanze y’iki gihugu, batanze ubutumwa bwinshi
basaba Nigeria guhagarika ibi bikorwa.
Umuhanzi,
Davido yakomeje kurwana intambara y’amagambo ku mbuga nkoranyambaga atanga
ubutumwa, ndetse yaje no kwihagurukira ajya mu muhanda guterana amagambo na
Polisi y’iki gihugu. Bishobora kuba byaratanze icyizere, ubu uyu muhanzi yatangaje ko yahawe uburenganzira bwo gushyiraho
itsinda ryigenga ryo gusuzuma itsinda ryihariye rishinzwe kurwanya ubujura
(SARS) na Guverinoma.
Davido yarihagurukiye ajya mu muhanda kwamagana SARS
Ibi
uyu muhanzi yabitangaje kuwa mbere tariki
ya 12 Ukwakira 2020. Davido kandi yagiranye inama n’ushinzwe umubano rusange
n’igipolisi cya Nigeria, Frank Mba. Nk’uko yabitangaje, Ishami ry’abapolisi,
SARS ryagize impinduka. Davido yahawe amabwiriza yo kugenzura iyimurwa ryabo
no kubagenga.
Amwe mu magambo ya Davido ku butumwa yashyize kuri Instagram
ye, yagize ati: "Bazashyikirizwa ubutabera. Ivugurura tugomba kuribona. IG
yampaye icyizere n'amabwiriza yo gushyiraho itsinda ryanjye ryigenga
rizagenzura iyimurwa ry'abayobozi ba SARS".
Akomeza agira ati "Ariko SARS yararangiye. Nta
mpamvu n'imwe yatuma tubona abapolisi basaba umuntu uwo ari we wese gutanga
telefoni ye." Abaturage ba Nigeriya bari gukoresha ijambo “EndSars.” Bashaka
kuvuga ko barambiwe iki gipolisi cya SARS ibikorwa bwo guhohotera bibaranga,
bityo ko yaseswa.
TANGA IGITECYEREZO