RFL
Kigali

Abayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda basabye abakinnyi ba APR FC gukora ibikomeye mu mikino nyafurika - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/10/2020 14:26
0


Ku munsi wa kabiri APR FC itangiye imyitozo aho iherereye i Shyorongi mu karere ka Rulindo, yasuwe n’abayobozi bayo b’icyubahiro barimo umugaba w’ingabo z’u Rwanda,Gen.Jean Bosco Kazura, aho basabye abakinnyi kuzagera kure muri CAF Champions League bazitabira.



APR FC imaze iminsi ibiri itangiye imyitozo itegura umwaka w'imikino wa 2020/21, byumwihariko ikaba iri gutegura imikino ya CAF Champions League, aho byamaze kumenyekana ko izakina umukino wa mbere mu mpera z'ukwezi gutaha.

Amakuru atangazwa n'urubuga rw'iyi kipe, avuga ko mu myitozo yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere Tariki 5 Ukwakira, abayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda bari bayobowe n’Umugaba mukuru w’Ingabo Gen Jean Bosco n’Umugenzuzi mukuru wa RDF Lt Gen Jacques Musemakweli basuye APR FC aho ikorera imyitozo ku kibuga cya Shyorongi, bashimiye iyi kipe uko yitwaye mu mwaka ushize w'imikino, banabibutsa intego nshya zibategereje mu mwaka utaha w’imikino.

Umuyobozi wungirije wa APR FC Maj Gen Mubarakah Muganga niwe watangiye aha ikaze aba bashyitsi, aboneraho gusobanura abatoza bose umwe kuri umwe ndetse anabereka umutoza mushya wungirije akaba anashinzwe kongerera imbaraga abakinnyi Pablo Morchón.

Yakomeje abasobanurira abakinnyi bashya batandatu iyi kipe yongereyemo kugira ngo izabashe kugera ku ntego yihaye umwaka utaha w’imikino wa 2020-21, anabibutsa uko ikipe yitwaye umwaka ushize aho yatwaye ibikombe bitatu birimo n’icya shampiyona yegukanye idatsinzwe.

Gen Jean Bosco Kazura yashimiye abakinnyi uko bitwaye mu mwaka ushize, yongera kubibutsa akazi kabategereje muri uyu mwaka w'imikino harimo Kwitwara neza mu mikino nyafurika no muri CECAFA.

Yagize ati: ”Umwaka ushize nari mbafitiye icyizere kinshi kuko muri intoranywa zazanywe zibanje kwigwaho neza, uko imikino yagendaga yiyongera nakiraga amakuru y’uko mukomeje kwitwara kugeza ku mukino wa 23 ubwo COVID-19 yadukomaga mu nkokora imikino igahagarikwa. N’iyo idahagarikwa twari dufite icyizere ko mwari gusoza shampiyona yose mudatsinzwe kuko amakipe akomeye yose mwari mwayazengurutse”.

”Iriya kipe yitwaye neza umwaka ushize ubu twongeyemo amaraso mashya, ni abakinnyi b’abahanga kandi twazanye tubizeye ko hari byinshi bazongera, twizeye ko muzaduhesha ishema mukagera mu matsinda ya Champions league kuko birashoboka cyane, icya mbere ni ukwigirira icyizere ko bishoboka ukiha intego muri wowe ukumva ko nta wakubuza kubigeraho uwo muhuye wese intego ikaba kumukura mu nzira kugera ugezeyo. Mbafitiye icyizere ko tuzagerayo ahasigaye ni ugukora tugashyira mu bikorwa intego twiyemeje”.

Kapiteni Manzi asuhuza abashyitsi

Umutoza Adil asuhuzanya n'abashyitsi

Gen.Kazura abwira abakinnyi ko bagomba kubishyira mu mitwe yabo no mu maraso yabo ko bagomba kugera kure muri CAF Champions League

Tuyisenge asuhuza abayobozi b'icyubahiro b'iyi kipe







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND