Niba ukiri ingaragu uragirwa inama yo gukurikiza ingingo zikurikira kugira ngo ubashe kwigobotora ubwigunge bushaka kukubaho akarande.
Kuba ingaragu bifite ibyiza n'ibibi ariko uko waba umeze kose
hari umudendezo udakwiriye kwiyima ngo wifungirane. Mu gihe rero uri mu rugendo
rwawe rw’ubusiribateri, hari ibintu ugomba gukora byagufasha kuva mu bwigunge:
Banza wisobanukirwe: Fata umwanya uhagije wo kwishimira
igihe cyawe cy’uko uri ingaragu. Wige ibyo ukunda, umenye intego zawe, menya
neza ko ufite gusobanukirwa neza igihe urimo, wige kwishimira ubuzima bwa
wenyine, shakisha ibintu bigushimisha, ukore ibintu wifuza gukora, wihe igihe
gikomeye kandi gihamye cyo gukomeza kuba ingaragu. Uzabona ko unyuzwe no kuba
umuseribateri.
Fata igihe gihagije cyo kuruhukana n’inshuti yawe magara:
Fata umwanya wo gukora ibintu ukunda gukorana n’abantu bakuzi neza bizagufasha
kwishima no gusohoka mu bwigunge.
Jya umarana umwanya n’abashakanye b’inshuti zawe: Gerageza
gusohokana na couple y’inshuti yawe ifitanye umubano mwiza. Reba ibyo bakora
neza bizagufasha kubyishimira kandi ahari wenda bizanatuma utekereza gushaka uko
wava mu busiribateri.
Ishimire ubusore cyangwa ubukumi bwawe: Gerageza uko
ushoboye kose wishimishe uko ubishaka unezezwe no kuba mu busiribateri na cyane
ko hari ubwo umuntu abuvamo akaba ntaho azongera guhurira n’ibintu byo
kwishimisha kubera inshingano z’urugo, bityo rero wipfusha ubusa amahirwe ufite
yo kuba ukiri ingaragu ahubwo yabyaze umusaruro wishime iteka.
The dailypositive.com
TANGA IGITECYEREZO