RFL
Kigali

“Naratakambye kugira ngo nkine muri Titanic” Ibyatangajwe na Kate Winslet uzwi nka Rose muri Titanic

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:28/09/2020 14:08
0


Kate Winslet ni umukinnyi wa filime w’Umwongerezakazi akaba umuhanga cyane kuko yagiye mu byo gukina amafilime kuva akiri umwana. Winslet kandi yagiye ahabwa ibihembo byinshi na bagenzi be ndetse afatwa nk’umwe mu bakinnyi bakomeye bariho.



Winslet yavukiye mu Bwongereza mu mwaka w’i 1975, avukira mu muryango w’abanyabugeni kuko se kimwe na sekuru babayeho abakinnyi ba filime bituma nawe abyiyumvamo cyane kubera gukurira mu muryango ubikora nawe atangira kujya agaragara mu makinamico bimufasha kugenda abigiramo uburambe.  Mu myaka ya za mirongo inani yari yiteguye gukomeza umwuga wo gukora kuri televiziyo cyane ko yagiye anagaragara inshuro nyinshi mu biganiro bitandukanye bya BBC.

Kate Winslet (Rose) na Leonardo DiCaprio (Jack) muri Titanic filime yakunze cyane.

N'ubwo yagaragaye muri filime zitandukanye, nta gushidikanya ko “Titanic” yakinnyemo we na Leonardo DiCaprio ariyo yatumye amenyekana cyane. Nyuma y’uko iyo filime isohotse Kate Winslet yaramenyekanye cyane, nubwo bigoye gutekereza undi muntu wari gukina nka Rose utari Winslet, nawe byamusabye gukora cyane kugira ngo ahabwe uyu mwanya muri iyi filime nk’uko yigeze kubitangaza mu mwaka wa 2016.

Winslet avuga ko ubwo James Cameron yarimo ahitamo abakinnyi bazakina muri Titanic, we yabonaga atari umu star ku rwego rwo hejuru ku buryo yakwemeza  James Cameron. Ati: “Nyuma yo gusoma script nagize amarangamutima cyane mpita mfata umwanzuro ko iyi filime ya Titanic ngomba kuyikinamo kandi nkakina nka Rose”. Akomeza avuga ko yahise ashaka numero ya James amuhamagara agira ati: “Nijye ugomba gukora ibi, kandi nimutampitamo muraba muri abasazi”. Amaherezo Cameron yemeye guha Winslet amahirwe yo kuza mu igerageza imbere ya camera.

Nyuma y’iminsi itatu igerageza ribaye, Winslet yoherereje James Cameron indabo z’i roza ziriho agapapuro kanditseho ngo “Biturutse kuri Rosa wawe”. Nyuma y’ibi ntawabura kuvuga ko inzira za Winslet zamubyariye intsinzi bikarangira ari we wegukanye umwanya wa “Rose DeWitt” Bukater muri filime ya “Titanic”.

Kate Winslet (Rose) muri Filime Titanic.

Nyuma yo gukina muri Titanic Winslet yagiye akina no mu zind filime nka ‘Finding Neverland, Revolutionary Road, Eternal Sunshine of the Spotless Mind, n’iyitwa The Reader. Winslet yagiye atorerwa ibihembo byinshi, harimo icyo yatsindiye muri 2008 kubera uko yakinnye muri filime ‘The Reader’, si ibi gusa kuko yatsindiye igihembo cyiza cya Emmy Award na Grammy Award.

Uretse gukina ama filime atandukanye, Winslet yagiye agaragara mu biganiro kuri televiziyo ndetse yumvikana no muri gahunda ya audiobooks (gufata amajwi usoma igitabo). Mu mibereho ye bwite, Winslet akunda guca bugufi kandi akirinda gukoresha imbuga nkoranyambanga kugira ngo by’umwihariko yibande ku muryango we n’akazi.

Src: Cheatsheet.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND