Umunyarwanda yaciye umugani ati ‘Ibikundanye birajyana’. Uyu mugani ushimangirwa n’ingero zitandukanye z’abantu bagiye bapfira umunsi umwe bari basanzwe bakundana. Muri bo harimo ababihisemo n’abishwe bapfira rimwe batabihisemo. Ni benshi ku Isi ariko muri iyi nkuru turagaruka ku ngero 10 zamenyekanye kurusha izindi.
Impamvu hari abagiye bahitamo ko bapfira umunsi umwe ni uko
buri umwe yabaga yanga gusiga mugenzi we, umukunzi we mu gahinda.
10. Julius na Ethel Rosenberg
Julius na Ethel Rosenberg bari abanyamerika bakundana ariko
bakaba na ba maneko b’u Burusiya. Julius umwanya yarimo wamwemereraga kumenya
amabanga y’ikorwa rya 'Bombe atomic'. Mu 1951 bombi bakurikiranyweho icyaha cyo
kugambanira igihugu, Jilius akatirwa igihano cyo kwicwa akubitishijwe
amashanyarazi, ariko hari hataraboneka ibimenyetso bihamya Rosenberg icyaha
neza.
Tariki 19 Kamena 1953 ni bwo Julius yashyizwe ku ntebe
ishyirwaho abicishwa amashanyarazi ahita apfa ako kanya nta kintu avuze,
Rosenberg nawe yahise asoma umugabo we umuriro uhita umunyuramo nawe bapfira
rimwe.
9. Dennis na Merna Koula
Dennis na Koula bari mu kiruhuko cy’izabukuru ariko Koula
akomeza gukora akazi k’ubwarimu mu buryo bw’ikiraka. Ku wa Mbere tariki 24
Gicurasi 2010 Koula yasibye akazi nta mpamvu yatanze, ishuri rihamagara
umuhungu we Eric ngo age kureba ikibazo nyina yagize ageze mu rugo asanga nyina
aryamye mu kidendezi cy’amaraso mu gikoni, yigiye imbere abona se nawe yishwe
arashwe.
Eric yahise ahamagara 911 (ambulance). Igitangaje ni uko uretse
kuba uyu mukecuru n’umusaza bari barashwe nta kintu kigeze kibwa mu rugo rwabo.
Polisi yakoze iperereza isanga ahakorewe icyaha hari agapapuro kanditseho ngo
‘bikemure’.
Iperereza ryasesenguye ingingo ku yindi icyaha gifata Eric,
ibimenyetso bigaragaza ko ako gapapuro ari we wakanditse. Eric yari umucuruzi
bisinesi irahomba yisanga afite amadeni menshi agomba kwishyura, bituma yica se
na nyina kugira ngo aragwe imitungo yabo abone uko yishyura amadeni yari afite.
Mu 2012, urukiko rwamukatiye igifungo cya burundu.
8. Nikolai II Alexandrovich Romanov na Alexandra Feodorovna
Nikolai yategetse u Burusiya kuva mu 1905, bwageze mu 1917
ubukungu bw’igihugu byarazambye abantu babayeho nabi cyane. Abasirikare
bashakaga inyungu za rubanda yose bishyize hamwe bakora ikipe ishinzwe gusubiza
ibintu ku murongo maze tariki 17 Nyakanga 1918, Nikolai wari wahungiye muri
kave, yicwana n’umugore, abana be 5 n’abakozi bane bari abizerwa kuri uyu
mwami. Nikolai yicishijwe isasu abandi bose bicishwa icyuma ‘baliyoneti’.
7. Ethan Nichols na Carissa Horton
Muri 2011, Ethan Nichols w’imyaka 21 na Carissa Horton
w’imyaka 18 bahuriye ahitwa Tulsa, muri Leta ya Oklahoma kuko Horton yari mushya
muri ako gace. Ethan yakoraga mu ruganda rwa ice cream na mayonnaise ‘Blue Bell
Creamery’, Carissa yari umunyeshuri mushya muri Kaminuza ya Oral Roberts
University (ORU). Nyina wa Ethan yasabye umuhungu we kumenyereza uyu mukobwa
Carissa wari mushya muri ako gace.
Ethan na Horton bahise bakundana, maze mu mpera za Nzeli 2011 bajyanye muri pariki, abagabo babiri babaturuka inyuma barabarasa imodoka yabo iribwa. Ku munsi wakurikiyeho nibwo imirambo yabo yabonetse muri pariki. Abanyamakuru ba ABCnews bagiye muri ako gace gukoresha ikiganiro abantu bahatuye maze uwitwa Darren Price, avuga ko ubwo bwicanyi bumubabaje ndetse ngo yumva nta mutekano afite muri ako gace.
Polisi yahise itangira guhiga iyo modoka yibwe. Bidatinze polisi yabonye iyo modoka iparitse kuri aparitema iri muri ako gace, iyisatiriye Price na Jerard Davis bahita bayinagamo bayikubita ikiboko polisi irabomeka, bageze imbere baragonga polisi ihita ibata muri yombi. Price na Jerard, inkiko zaje kubahamya icyaha cy’ubwicanyi maze bakatirwa igifungo cya burundu.
6. Alexander Obrenovic na Draga Masin
Umwami Alexander I (aka Alexander Obrenovic) yayoboye Serbia
1889 kugeza mu 1903 we n’umugore we Draga bicanywe tariki 11 Kamena basanzwe mu
nzu n’ingabo aho bari bihishe kuva tariki 10.
5. Siddiqa na Khayyam
Mu mwaka wa 2010, mu binyamakuru ku Isi yose hatambutse inkuru ya abanyafuganisitani babiri bishwe batewe amabuye urupfu rwabo rubabaza Isi yose. Hari ku cyumweru mu gitondo, mu kwezi kwa 8, mu mwaka 2010 Siddiqa w’imyaka 19 na Khayyam w’imyaka 25 bo mu Ntara ya Kunduz bazengurutswe n’abaturage bashinjwa icyaha cy’ubusambanyi.
Hari umugabo wari waratanze 9000$ kugira ngo azarongore umukobwa witwa Khayyam. Uyu mukobwa yarabyanze yisangira umusore bakundanaga witwa Siddiqa. Umuryango wa Khayyam wemereye uyu mugabo wari waratanze 9000$ kumusubiza amafaranga ye, ariko abana bakibanira, abayobozi b’idini ya Islam barabyanga bategeka ko baterwa amabuye.
Abari bashungereye bahereye kuri Siddiqa bamutera amabuye
umubiri wose rimwe rifata ku mutwe ahita agwa hasi barakomeza bamutera amabuye
kugeza apfuye. Badukira na Khayyam bigenda uko. Ni uko Saddiqa na Khayyam
biyongera gutyo ku rutonde rw’aba- Afghans bishwe mu izina ry’idini.
4. Nicolae na Elena Ceausescu
Nk’uko abandi banyapolitiki babanyeraha barangiza urugendo rwabo ku Isi, Nicolae yayoboye ubwami bwa Romania kuva mu 1967 kugera mu 1989. Imitungo yose y’igihugu barayikubiye bagura amagana n’inkweto zihenze, bagura imyenda ihenze abaturage inzara irabica.
Kuri Noheli yo mu 1985, tariki 25 Ukuboza, mu muhango
watambutse imbonankubone kuri televiziyo abasirikare binjiye mu rugo rwabo
barabasohora, barabarasa ako kanya kuri televiziyo hatambutswa amafoto
y’imirambo yabo.
3. Couple itazwi- The Sumter County Does
Ku itariki 9 Kanama 1976, umuhungu n’umukobwa batazwi barasiwe ahitwa The Sumter muri Leta ya California, abatangabuhamya bavuga ko aba bantu mbere y’uko baraswa bari mu bikorwa bigaragaza ko bakundana. Polisi yasanze nta n’umwe muri bo warashwe yambaye umwenda w’imbere. Buri umwe yarashwe amasasu atatu.
Uwabishe ntabwo yamenyekanye, nabo
ntibamenyekanye kuko nta n’umwe muri bo wari ufite icyangombwa kimuranga. Umwe
muri bo yari yambaye igikomo, polisi yagerageje kurangisha ngo irebe ko hari
uwamenya nyiri icyo gikomo arabura, ikoresha abahanga mu gushushanya
bashushanya amasura yabo ashyirwa ahantu henshi hashoboka ariko ntihagira
umenya aba bantu abo aribo.
2. Adolf Hitler na Eva Braun
Adolf Hitler umudage wari inyuma y’intambara ya kabiri
y’Isi, yapfanye n’umugore we. Tariki 29 Mata 1945 ni bwo bashyingiranye. Kuva mu
myaka ya za 1930 Eva Braun yakoraga akazi ko gufotora. Nyuma y’amasaha 40
bashyingiranywe nibwo bombi bapfuye ku itariki 30 Mata 1945.
Abanyamateka bamwe bagaragaza ko Hilter n’umugore we
bijugunye mu ngunguru y’acide bahinduka umuyonga, gusa hari abandi banyamateka
bagaragaza ko we n’umugore birashe hanyuma abasirikare ba Hitler bagatwika
imirambo yabo kugira ngo abanzi badashinyagurira umurambo wa Hitler.
1. Joseph na Magda Goebbels
Kwiyahura kwa Hitler na Braun ni inkuru yoroshye uyigereranyije no kwiyahura kwa Joseph na Magda Goebbels kuko bo biyahuranye n’abana babo 6. Joseph Goebbels yari Minisitiri wa Adolf Hitler ashinzwe gukora ubukangurambaga bwo kwemeza Abadage ko ubwoko bw’Abanazi aribwo bukaze kurusha ubundi bwose ku isi.
Nyuma y’umunsi umwe Adolf Hitler yiyahuye Joseph yasanzwe
ntayandi mahitamo afite uretse kwigenza nkuko Hitler yigenje n’uko ariyica we
n’umugore we nyuma yo gutegeka umuganga we kwica abana be uko ari 6.
Src: listverse.com
TANGA IGITECYEREZO