RFL
Kigali

Iyo ushaka gusimbuka kure usubira inyuma! Ese ni byo biri kuba ku bakinnyi b’Amavubi?

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:19/09/2020 14:20
0


N’ubwo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira wa maguro mu Rwanda itaratangira, amakipe akomeje kwiyubaka akagura abakinnyi kandi yibanda ku bakinnyi b’abanyarwanda bakinaga hanze.



U Rwanda ruri mu bihugu 16 bizitabira igikombe cy'Afrika cy'abakinnyi bakina imbere mu gihugu. Iyi mikino, izatangira muri Mutarama 2021 ikazabera muri Cameroon. Buri gihugu gikina iyi mikino gikoresha abakinnyi bakina imbere muri shampiyona.

Umukinnyi wese ukinnye CHAN aba afite indoto zo kubona ikipe mu mahanga kuko abantu benshi bakurikirana iyi mikino bashakamo abakinnyi bakiri bato kandi bafite impano, mbese muri make, ni isoko ryiza ku bakinnyi kandi ry'imboneka rimwe. Ku ruhande rwa shampiyona y'u Rwanda ikomeje kwigarurira abakinnyi benshi b'abanyarwanda bakinaga hanze ndetse harimo n'abitabazwa mu ikipe nkuru Amavubi.

Hakizimana Muhadjiri


Ni umwe mu bakinnyi bagarutse mu Rwanda avuye muri Leta Zunze  Ubumwe z'Abarabu. Muhadjiri yavuye mu Rwanda ari umukinnyi mwiza kuko yari yaranatwaye igihembo cy'umukinnyi mwiza w'umwaka ubu akaba aje gukinira ikipe ya As Kigali kandi yitezweho kuzatanga umusanzu mu ikipe izakina CHAN.

Usengimana Faustin 


Yavuye mu Rwanda  yerekeza muri Zambia mu ikipe ya Buildcon FC nyuma y’umwaka umwe gusa ntabwo byagenze neza  aza kugaruka muri uyu mwaka asinyira ikipe ya Police FC amasezerano y'imyaka ibiri na we ubona ko imikino ya CHAN yamufasha gusimbuka kure.

 Sibomana Patrick Papy


Mu mwaka w'imikino 2018-19 yasinyiye ikipe ya Mukura amasezerano y'amezi 6 nyuma yaho ahava yerekeza mu ikipe ya Young Africans, ibintu bitaje kumukundira birangira agarutse mu Rwanda mu ikipe ya Police FC abasinyira amasezerano y'imyaka ibiri. Patrick mu gihe yakwitwara neza muri Police ashobora kuzaba ari ku isoko mu mikino ya CHAN.

Bashunga Abouba


Bashunga akubutse mu gihugu cya Zambia aho na we yakinaga mu ikipe ya Buildcon FC ariko akaba yarahisemo gusinyira ikipe ibarizwa mu Majyepfo y'u Rwanda Mukura Victory Sports. Ntagihindutse agomba guhanganira umwanya ubanzamo mu izamu rya CHAN.

 

Gabriel Mugabo

Mugabo na we ari mu bakinnyi bagarutse mu Rwanda avuye mu gihugu cya Kenya aho yakiniraga ikipe ya KCB mu cyumweru gishize, aherutse gusinyira ikipe ya Sunrise yakirira imikino yayo kuri stade Gorogota. Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru Mugabo yatangaje ko atarasezera mu ikipe y'igihugu Amavubi mu gihe yakitabazwa yagaruka mu bwugarizi bw'Amavubi.

 Jacques Tuyisenge

Ni rutahizamu ukunze kwifashishwa cyane mu ikipe nkuru ya CAN ndetse agatanga umutahe uko ashoboye. Kuva muri Gor Mahia yo muri Kenya ukerekeza muri Angola, Jacques byarangiye agarutse mu Rwanda asinyira ikipe ya APR FC amasezerano y'imyaka ibiri yitangira iyi kipe ifite ibikombe byinshi bya shampiyona mu Rwanda. Jacques yabaye Kapiteni w'ikipe y'igihugu yakinnye imikino ya CHAN yabereye mu Rwanda 2016 ntagihindutse yakongera kuyobora iyi kipe mu 2021 kuko n'ubundi abifitiye uburenganzira ndetse n'ububasha.

Nyuma y'aba bakinnyi bamaze kwemezwa ko bazakina shampiyona y'u Rwanda, hari n'andi makuru y’abakinnyi nka Kagere Meddie Yannick Mukunzi, Muhire Kevin bose bidatinze bashobora kwerekeza mu ikipe ya APR FC bakaba bayifasha kwitwara neza mu mikino nyafurika iyi kipe iri kwitegura bivuze ko nabo baba ari abakandida beza mu ikipe itozwa na Mashami.

Undi mukinnyi ni Emery Bayisenge kuri ubu ari mu Rwanda binavugwa ko yamaze kumvinaka n'ikipe ya AS Kigali kuzabakinira mu mwaka w’imikino ugiye kuza.


Imikino ya CHAN 2016 yabereye mu Rwanda yagurishije umukinnyi Sugira Ernest mu gihugu cya Congo kubera uko yari yitwaye, byanatera abandi imbaraga n’icyizere mu gihe iyi mikino yaba itangiye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND