RFL
Kigali

Javanix yifashishije ibyamamare muri Filime Nyarwanda mu mashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Venti Venti’ - VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:14/09/2020 22:23
0


Umwe mu bahanzi bamaze kwigarurira imitima y’Abanyarwanda ukomoka mu karere ka Rusizi Javanix yashyize hanze indirimbo yise Venti Venti (20/20) yasohokanye n’amashusho yayo. Yifashishije ibyamamare muri Filimi nyarwanda nka Mukakamanzi Beatrice na Nkundabanyanga Jean Paul kugira ngo ubutumwa bwe butambuke vuba ku banyarwanda.



Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com Javanix yashimangiye neza impamvu yamuteye kwiyambaza abantu bafatwa nk’ibyamamare muri iyi ndirimbo yahaye izina ry’uyu mwaka ufatwa nk’udasanzwe mu mitwe y’abatuye isi. Uyu musore yasobanuye ko ubuzima bwa bamwe bwahindutse gusa kuri we ngo ntihakwiye kubaho kubyitwaza ngo uwo gukora abireke.

Ati ”Uyu mwaka wabaye mubi cyane, uyu mwaka wabaye muremure kubera ko waduteje akaga, abasore babaga mu nzu zabo bibana basubiye iwabo, ni wo mwaka navuga ko twabuzemo abantu bafatwaga nk’ibikomerezwa, ni wo mwaka icyorezo cya Covid-19 cyajemo. Uyu mwaka wadindije iterambere ry’isi ,….Nkimara kubibona gutyo rero naricaye nsanga ari ngombwa ko nkora indirimbo ibisobanura ariko nanone nibutsa abantu ko ari wo mwanya wo gukora cyane ngo habeho guhangane n’iki cyorezo cyasubije abasore kubabyeyi”.

Iyi ndirimbo yasohokanye n’amashusho yayo itangira umusore ugaragara nk’aho ari mukuru mu myaka no mu gihanagaro asaba umubyeyi we gusiga icyo bise ‘Iposho’ agaterwa utwatsi n’uwo mubyeyi we wamubazaga niba biriwe bakora. Uyu musore mu gusobanura iyo seni (Scene) yafashwe nk’itangaje n’abarebye iyi ndirimbo.

Javanix yatangaje ko yakoresheje iyi seni yakinwe na Nkundabanyanga Jean Paul, mu rwego rwo kwerekana ubukana bwa Coronavirus bityo abantu badakwiye kuyifata uko biboneye ahubwo bagomba kumva ko kuyirwanye aricyo gisubizo kiruta byose.

Ati “Nawe warabibonye ntago umusore ungana kuriya yarakwiye gusaba gusigirwa amafaranga yo guhaha n’ababyeyi be yakabaye afite akazi cyangwa ibindi bimuhugije ariko sinatinya kuvuga ko kubera iki cyorezo bamwe bisanze muri iyo si. Ntekereza akakantu rero nashakaga kwerekana ubukana bw’ikicyorezo, urubyiruko rero rwumve ko tugomba gufatanyiriza hamwe".

Javanix ni umwe mu basore bamaze gufatwa nk’abasabitsi mu itangazamakuru dore ko yamaze no gushyira hanze ikinyamakuru cye yise ‘Uburyohe’ gikorera kuri murandasi no kuri youtube.

REBA HANO INDIRIMBO VENTI VENTI YA JAVANIX







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND