RFL
Kigali

Kamonyi: Ikiganiro na Ally Murokozi umwarimu wahinduye ibitabo by’Igifaransa n’Ikinyarwanda akabishyira mu Cyongereza

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:4/09/2020 14:45
0


Umwarimu witwa Ally Murokozi yahinduye ibitabo byabaga mu Gifaransa no mu Kinyarwanda mu rwego rwo kwiyorohereza akazi. Mu kiganiro na INYARWANDA, uyu mwarimu yavuze ko iki cyorezo kitakabaye impamvu yo kwicara ubusa ahubwo kuri we ngo ni umwanya mwiza wo guhanga udushya by’umwihariko ku barezi b’u Rwanda.



Mu gihe isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19 abantu benshi babuze imirimo mu buryo busa n’ubwa burundu abandi bahagarikwa mu kazi bakoraga by’agateganyo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19. Ibi si iby’amahanga gusa ahubwo no mu Rwanda byarahageze. 

Bamwe mu bafite imirimo yahagaze barimo n’abarimu baticaye ubusa ahubwo byabaye umwanya mwiza kuri bo wo kunoza ibyari bisanzwe bitanoze neza mu murimo wabo ndetse no gushaka uburyo wakoroshya nk’uko umwarimu witwa Ally Murokozi waganiriye na InyaRwanda.com yabitangaje. 

Uyu mwarimu twatangiye tumubaza igihe amaze mu mwuga wo kwigisha, uko yagize igitekerezo n’aho yakuye ubushobozi bwamufashije kubihindura maze adusubiza atazuyaje nk’uko mubikurikira muri iki kiganiro twagiranye.


Umwarimu Ally Murokozi wahinduye ibitabo by'igifaransa n'ikinyarwanda akabishyira mu cyongereza

Inyarwanda: Mwakoze cyane kuduha umwanya mwatangira mwibwira abakunzi ba InyaRwanda.com

Ally: Murakoze! Nitwa MUROKOZI Ally, nkaba ndi umugabo wubatse, mfite umugore n’abana babiri nkaba ndi umwarimu, nkora ku kigo cy’amashuri abanza cyitwa IRERERO ACADEMY, ni ikigo kiri hafi y’umurenge wa Runda.

Inyarwanda: Umaze igihe kingana iki muri uyu mwuga w’uburezi?

Ally: Ehhh, mu by’ukuri uyu mwuga nywumazemo igihe kitari kinini ariko na none kitari gito, m uburyo bwa rusange nywumazemo imyaka icyenda, kuva ubwo narangizaga amashuri yisumbuye mu ishami nderabarezi (TTC) ariko na none navuga ko mu buryo bwa kinyamwuga nywumazemo imyaka itanu, nkaba mbara iyi myaka mpereye aho nasoreje amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu cyahoze ari KIE kuko aribwo nari maze kubona ubumenyi buhagije mu burezi.

Inyarwanda: Twabonye abarimu basoma ibitabo wahinduye mu gifaransa ndetse no mu cyongereza byari bisanzwe biri mu Kinyarwanda, ni ibitabo by’amasomo mbonezamubano (Social studies) byo mu mwaka wa mbere, uwa kabiri ndetse n’uwa gatatu mu mashuri abanza, ese ni ibintu watekereje ute? Ese ubwo bushobozi wabukuye he bwo kwandika mu ndimi z’amahanga?

Ally: Ngira ngo mwarabibonye ko ari isomo rya Social studies, ni ryo somo nange nigisha. Imfashanyigisho zihari rero zisanzwe ziri mu Kinyarwanda nk’uko ururimi rwo kwigishamo mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza ari ikinyarwanda. Nahoze  ngorwa no kuvana ibyigwa mu Kinyarwanda nkabyigisha mu gifaransa, ni akazi katari koroshye na gato kuko byansabaga kwicara nkahindura ibyo nzigisha ejo. Ubwo hatangazwaga rero ko amashuri abaye afunze kugera mu kwa cyenda, byambereye umwanya mwiza wo kwicara noneho ngahindura igitabo cyose kugira ngo amashuri azatangire icyo kibazo naragikemuye.

Naho ubushobozi mu by’indimi rwose sinakubwira ngo ni bwinshi, uretse kuba narize ishami ry’indimi (TML) muri TTC, ubundi bumenyi mu ndimi buva mu gusoma ibitabo, mu kuganira muri izo ndimi ndetse no mu gukurikira ibitangazamakuru mpuzamahanga. Ubwo bumenyi rero nubwo atari bwinshi cyane ariko umunyeshuri abaye abugize yaba azi byinshi.

Abarimu nagihaye rero ni abo ni fashishije basanzwe bafite imbogamizi nk’izo na babwiye, nagirango bacishemo ijisho barebe niba ibyo nakoze byabafasha.

Inyarwanda: Hanyuma se usanzwe wandika ibitabo? Haba hari ibindi bitabo wahinduye ubivana mu rurimi ubishyira murundi?

Ally: Ntabwo nsanzwe nandika ibitabo kenshi uretse ko mbyifuza kandi ubu hari icyo ndi gutekereza kwandika kizaba kigaragaza uburyo bwo gufasha abanyeshuri bafite intege nke mu myigire (slow learners) cyakora ubu nkora ibiraka byo guhindura mu ndimi ibintu bitandukanye (translation).

Ibi bijyanye n’imfashanyigisho byo nabitangiye ubwo nakoraga muri gahunda yo gukosora ibitabo bya REB biba byanditswe mbere y’uko bijya mu mashuri ngo bikoreshwe, ikaba ari gahunda izwi nka proof reading, nyuma yaho naje kugira amahirwe yo kwandika n’ubundi ibitabo bya social studies ariko igice cy’ubumenyi bw’idini, na byo bikaba ari ibitabo bya REB mu mushinga wayo witwa In house textbook content elaboration.

Inyarwanda: None kuki wahinduye ibi bitabo byo mu gifaransa no mu cyongereza kandi hari ibyo tujya tubona bisanzwe biri mu cyongereza?

Ally: Ibitabo byo mu cyongereza bisanzwe bihari ariko ntibijyanye n’integanyanyigisho (curriculum) ya leta dukoresha ubu (CBC), ndabizi ibitabo byitwa Comprehensive social studies. Ngira ngo muzi ko REB yashyizeho gahunda yo kujya itanga ibizamini bisa mu gihugu hose, ntabwo rero wakwigisha abanyeshuri ibihabanye n’ibyo bagomba kuzabazwaho.

Inyarwanda: Waba se uteganya kuzagurisha ibi bitabo ku mashuri atandukanye? Ese kimwe gifite agaciro kangana gate?

Ally: Ibi bitabo n’ubwo na bihinduye ariko mu by’ukuri si ibyanjye, nta burenganzira mbifitiye bwo kubigurisha kuko ni umutungo bwite wa REB. Kuba narabihinduye intego nyamukuru yari ukugira ngo sinzongere kugorwa no guhindura buri munsi ibyo nzigisha ejo.

Nk’uko mubizi rero, REB iherutse gutangaza ko amasomo azajya atangwa mu rurimi rw’icyongereza mu mas huri ya leta, mu yigenga bakazakomeza kwigisha mu gifaransa cyanga mu cyongereza bitewe n’uko basanzwe babigenza. Bivuze ko rero ibitabo bisanzwe bihari biri mu Kinyarwanda bizashyirwa mu cyongereza, nashimishwa rero n’uko ababishinzwe babona uyu murimo nakoze bakaba bawuheraho banoza imfashanyigisho bazaha ibigo by’amashuri, nange waba ari umusanzu wange m’uburezi.

Naho agaciro nabiha, burya igitabo kirahenda cyane ubaye ukigurishije ngo wunguke ntiwabona ukigura kuko birenga na za miliyoni rwose.



Kuva twaganira n’uyu mwarimu Ally Murokozi utuye mu karere ka Kamonyi, umurenge wa Runda, akagari ka Ruyenzi mu mudugudu wa Nyagacaca twagerageje kuvugisha Dr Irenee Ndayambaje umuyobozi mukuru wa REB kugira ngo twumve icyo babivugaho ndetse niba bazakosora ibitabo Ally yahinduye cyangwa indi nama bamuha kimwe no kuba banamwifashisha ntitwamubona haba ku murongo we wa telefoni ngendanwa ndetse no ku butumwa twamwandikiye kuri Whatsapp ye ntitwamubona. Nubwo byagenze gutyo turakomeza kugerageza kugeza tumenye icyo babivugaho.


Irenee Ndayambaje umuyobozi wa REB turacyagerageza kumuvugisha  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND