RFL
Kigali

Kuva kuri uyu wa Kabiri abanyeshuri bo mu mashuri abanza barakurikira amasomo kuri Radio Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/04/2020 22:31
0


Muri iyi minsi Isi yugarijwe n'icyorezo cya Coronavirus abantu bose bari mu ngo zabo mu kwirinda ikwirakwira ry'iki cyorezo. Abanyeshuri ni bamwe mu bagizweho ingaruka n'iki cyorezo aho benshi muri bo babuze uko biyungura ubumenyi nyuma y'uko amashuri afunze. Kuri ubu abiga mu mashuri abanza mu Rwanda bahawe inkuru nziza.



Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Uburezi mu Rwanda (REB) cyatangaje ko kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 14/04/2020 abanyeshuri biga mu mashuri abanza (Primaire) batangira gukurikira amasomo anyuranye kuri Radio Rwanda y'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA). REB yatangaje ko mu minsi micye hazatangazwa andi maradiyo yateye inkunga iyi gahunda.

Nk'uko REB yabitangaje mu itangazo yanyujije kuri Twitter, abanyeshuri babanza kwiga ni abo mu mwaka wa Mbere w'amashuri abanza (P.1) bakaba batangirira ku isomo ry'Ikinyarwanda kuva saa Mbiri n'igice za mu gitondo (8h:30 Am), kugeza saa Mbiri n'iminota mirongo itanu (8h: 50), ibisobanuye ko bari bwige iminota 20 ndetse akaba ari na ko bimeze kuri buri somo ryose rizigishwa muri iyi gahunda nshya.

Abanyeshuri bo mu mwaka wa Gatandatu (P.6) ni bo baheruka kuri iyi gahunda. Kuri uyu wa Kabiri bariga 'Science' kuva saa Munani n'iminota 40. Buri shuri rizajya rimara kwiga hakurikireho irindi ako kanya nta n'umunota umwe unyuzemo. Ahantu hari akaruhuko gusa ni ukuva saa Tatu n'iminora 10 kugeza saa Munani z'amanywa zuzuye ndetse na nyuma ya saa Cyenda zuzuye ari nabwo gahunda y'umunsi yo kwiga izajya irangira.

REB yahamagariye abanyeshuri bose biga muri 'Primaire' kudacikwa n'aya mahirwe yo gukurikira amasomo bibereye iwabo mu rugo muri iki gihe abantu bose baru mu ngo zabo muri gahunda ya 'Guma Mu Rugo' mu kwirinda Coronavirus. REB iti "Banyeshuri, mufate umwanya mukurikire gahunda yo kwigira kuri Radiyo muri bukurikire kuri RBA,...Ntimucikwe n'amasomo" Iyi gahunda ije nyuma y'uko abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye na kaminuza bo bakurikira amasomo kuri murandasi.


Uko gahunda yo kwiga iteye ku banyeshuri biga muri 'Primaire'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND