RFL
Kigali

Indege ya Juvénal Habyarimana yararashwe, Menya ibyaranze uyu munsi mu mateka y’Isi

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:6/04/2020 6:29
0


Umunsi burya ugira amateka yawo yihariye, ashobora kuba ayashegeshe imitima ya benshi cyangwa ayashimishije benshi bitewe n’icyabaye uwo munsi .Tariki ya 6 Mata ni umunsi wa 96 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 269 ngo ugere ku musozo.



Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1812 : John Jacob Astor washinze icyitwa American Fur Company yabaye umumiliyoneri wa mbere.

1909 : Robert Peary na Matthew Hensen bageze ku mpera y’isi ya ruguru (Pole Nord).

1917 : Mu ntambara ya mbere y’isi yose USA yatangaje intambara yo gutera Ubudage.

1941 : Mu ntambara ya kabiri y’isi yose Abanazi bateye Yougoslavia n’Ubugereki.

1945 : Hatangiye gutangwa igihembo cyitwa Tony Awards gihabwa abakinnyi b’amakinamico.

1965 : Bwa mbere hoherejwe icyogajuru gishinzwe itumanaho cyitwa Early Bird.

1972 : Mu ntambara ya Vietnam USA yatangiye ibitero by’indege n’ibyo mu mazi.

1984 : Abayoboke b’ishyaka rya Republic Guard of Cameroun bananiwe guhirika Guverinema ya Paul Biya.

1994: Indege y’uwari Perezida w’u Rwanda, Général Major Juvénal Habyarimana yararashwe.

Indege Falcon 50 yari iya Perezida Habyarimana

2004 : Rolands Paksas yabaye Perezida wa mbere wayoboye Lituania.

2005 : Kurdistan umuyobozi wa Jalal Talabani yabaye Perezida wa Iraki.

2009 :Umutingito ufite ubukana bwa 6.3 wibasiye hafi ya L'Aquila, mu Butaliyani, uhitana 307.

2010 : Inyeshyamba za Maoist zishe abapolisi 76 ba CRPF mu karere ka Dantewada, mu Buhinde.

2011 : I San Fernando, Tamaulipas, muri Mexico, abantu barenga 193 bishwe na Los Zetas.

2012 -:Azawad yatangaje ko yigenga muri Repubulika ya Mali.

2017 : Igisirikare cy’Amerika cyarashe misile 59 za Tomahawk cruise ku birindiro by’indege muri Siriya. Uburusiya buvuga ko ibyo bitero ari "igitero", yongeraho ko byangiza cyane umubano w’Amerika n'Uburusiya.

2018 : Bisi yari itwaye ikipe y’abato ya Humboldt Broncos  y’umupira w’amaguru yagonganye n’amakamyo  i Saskatchewan, muri Kanada, ihitana abantu 16 abandi 13 barakomereka.

Abavutse kuri iyi tariki

1918 : General Alfredo Ovando Candía, wabaye Umugaba w’Ingabo za Bolivie.

1928 : James Dewey Watson, Umuhanga mu Butabire,wavumbuye byinshi kuri ADN, abona n’igihembo Nobel mu Buvuzi mu mwaka w’1962

1984:Max Bemis, umuririmbyi w’umunyamerika.

1984:Michaël Ciani, Umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umufaransa

1984:Siboniso Gaxa, umukinnyi w’umupira w’amaguru muri Afrika yepfo

1984: Diana Matheson, umukinnyi w’umupira w’amaguru wa Kanada

 1985:Sinqua Walls, umukinnyi wa basketball w’umunyamerika

1986: Nikolas Asprogenis, umukinnyi w’umupira wamaguru wa Sipiriyani

 1988 : Juciliei da Silva, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Brazil.

Abatabarutse kuri iyi tariki

1976 : Howard Hughes, umuherwe w’Umunyamerika wari utunze miliyari z’amadolari

1994 : Général Major Juvénal Habyarimana, wabaye Perezida w’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 21 (1973 - 1994)

1994 : Cyprien Ntaryamira, wabaye Perezida w’u Burundi mu gihe cy’amezi abiri (02/1994 – 02/1994)

2000 : Habib Bourguiba, wabaye Perezida wa Tuniziya mu gihe cy’imyaka 30 (1957 -1987)

 2015 Ray Charles, Umunyamerika w’Umuririmbyi- Umwanditsi windirimbo.

2015: Dollard St. Laurent, umukinyi ‘w’umpira w’amaguru ukuva muri  Kanada.

2016 :Merle Haggard, Umuririmbyi w’umunyamerika-umwanditsi w’indirimbo akaba n’Umucuranzi wa gitari.

2017:Don Rickles, Umukinnyi  WA Filime w’umunyamerika  akaba n’umunyarwenya 9Comedian).

2019: Michael O'Donnell, Umuganga w’Ubwongereza, umunyamakuru, umwanditsi n’umunyamakuru.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND