Umugabo w’imyaka 28 yameze igitsina kinini cyane nyuma y’agahe gato aryamanye n’umugore wubatse, mu gace gaherereye mu Burengerazuba bwa Cameroon.
Uyu mugabo witwa Joseph nyuma yo
kuryamana n’umugore w'abandi, yagarutse mu rugo afite amafaranga menshi ariko
aza gutangira kumva uburibwe budasanzwe uko amasaha yagendaga ashira.
Nyuma y’amasaha atatu yatangiye kubona
igitsina cye cyiyongera ahita yihutira kujya kwa muganga nyamara ngo
abadogiteri ntibari babashije kuvura icyo cyago yikururiye.
Inkuru dukesha 24jours.com ikomeza
ivuga ko abaganga bakoze ibizamini byose bishoboka ariko ngo nta kintu babonye
kidasanzwe mu mubiri we cyashingirwaho nk’inkomoko y’ubwo burwayi.
Umwe mu baganga yagize ati " Maze
imyaka irenga 30 muri uyu mwuga ariko sinigeze mbona ikintu gisa n’iki mu kazi
kanjye. Nabwiye umuryango we kugerageza gushaka ubufasha mu bavuzi gakondo kuko
ku bitaro nta n'umwe wavura uburwayi bwe.”
Joseph yajyanywe ku muganga gakondo waje
gutahura ko ubwo burwayi ari igihano yahawe n’umugabo ufuhira umugore we. Gusa ngo
uwo mugabo yari yarabujije Joseph inshuro
nyinshi kuguma kuryamana n’umugore we ariko ntiyumva.
Uyu muvuzi gakondo yababwiye ko umugabo w’umugore waryamanye na Joseph (bombi ntibagaragajwe amazina) ari we
wenyine ufite ubushobozi bwo gukiza iki kibazo.
Inkuru ikomeza ivuga ko n’ubwo Joseph yakomezaga kwicwa n’ububabare uyu mugabo batari bazi aho bamukura kuko atari akigaragara mu gace atuyemo.
TANGA IGITECYEREZO