RFL
Kigali

Abagabo: Gusohora inshuro 20 buri kwezi bigabanya ibyago bya kanseri y’udusabo tw’intanga

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:10/03/2020 12:29
0


Inyigo yakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagaragaje ko gusohora inshuro zigera kuri 20 buri kwezi bishobora kugabanya ibyago byo kurwara kanseri y’udusabo tw’intanga ku bagabo.



Ni inyigo yakozwe itangazwa mu kinyamakuru European urology aho igaragaza ko gusohora mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ari ingenzi cyane ku bagabo.

Iyi nyigo yakorewe ku bagabo 31 925 bakuriraniwe ubuzima mu gihe cy’imyaka 18, nyuma y’ iyi myaka abashakashatsi basanzemo abagabo 4 000 barwaye kanseri y’ udusabo tw’intanga. Aba bagabo 4 000 inyigo yasanze ari abasohoye inshuro zitageze kuri 20 buri kwezi mu gihe abazigejejeho bose babaye bazima.

Inzobere mu kubaga indwara zifata inzira z’inkari François Desgrandchamps yagize ati "Gusohora inshuro 20 ku kwezi bigabanya ibyago byo kurwara kanseri y’amabya ho 1/3".

Iyi kanseri ni yo kanseri yibasira cyane imyanya myibarukiro y’abagabo ikaba iterwa no kwiyongera gukabije kwa cellule mu dusabo tw’ intanga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND