Hari abagabo bahura n’ikibazo cyo kuba batabasha gutera akabariro umwanya munini, ibishobora gutuma abagore babaca inyuma kuko hari urwego rwo kwishima baba batabasha kubafasha kugeraho.
Gutuma umugore yishima muri iki gikorwa akaba yanarira kuko byamurenze ni ibintu byoroshye cyane kandi by’ingenzi kuko igitsina gore kirabikenera byanze bikunze.
Dore uburyo wabyitwaramo kugira ngo ubigereho.
1. Kumenya aho intege nke ze ziri
Mu kumenya ibi wanyura mu mikino mukina, igufasha kumenya aho ushobora gukora ku mubiri we akaba yakoroha ndetse agacika intege. Ibi byoroshya uburyo bwe bwo kunyurwa.
2. Uburyo ukoramo igikorwa (Style)
Ibi birushaho kuba byiza no kumunyura iyo utibanze ku buryo bumwe ahubwo ukagenda uhindura uko igikorwa kigenda kigera kure.
3. Amazi
Amazi ashobora gutuma umererwa neza ndetse ukongera kuba mushya. Mu rwego rwo kuruhuka ngo igikorwa kigende neza ushobora gufata ikirahure cy’amazi maze ugatangira ku yindi nshuro cyane ko ku bantu bafite ikibazo cyo kumara iminota mike muri iki gikorwa batatuma umugore anyurwa ku nshuro yambere gusa.
4. Reka kubitekerezaho cyane
Niba uri umugabo ukaba uri gutera akabariro irinde kubitekerezaho cyane. Reka ubwonko bubyiyumvemo utagombye kwihata kubitekereza. Bizatuma ubikora neza udacika intege kubwo gutekereza maze umushimishe ku rwego arira akifuza ko igikorwa kizasubira. Akenshi amarangamutima yo kurira ku gitsina gore yisuka ku munota wanyuma, niyo mpamvu uba ugomba kwirinda ibitekerezo bikunaniza utarasoza igikorwa cyawe.
5. Wikwirukanka
Hari ubwo umugabo yitegura agatangira kumva ko n’ibindi byose biteguye. Akumva ko umugore akimwegera ahita akora ibyo akora mu buryo bwe atitaye ku mugore. Ibi si byo ahubwo usabwa kwitonda ndetse ukamwerekezaho umutima wawe nawe akiyumvamo igikorwa murimo.
Ibi ni byo bishobora gutuma kirangira neza amarangamutima akazamuka ndetse akarira atari uko ababaye ahubwo yishimye cyane ibituma n’ubutaha yumva anyotewe kongera gukorerwa ibyo bintu.
src: oprnews
TANGA IGITECYEREZO