RFL
Kigali

Nyir’urugo yamufashe asambana n’umugore we ahitamo guca mu idirishya yambaye ubusa

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:10/02/2020 10:20
1


Umugabo yafashwe amashusho agaragaza uburyo yasohotse aciye mu idirishya yambaye ikariso n’amasogisi gusa ubwo yasangwaga mu nzu ari kumwe n’umugore w’abandi.



Ibi byabereye mu Busuwisi aho umugabo bivugwa ko yafashwe amashusho n’umuturanyi ubwo yabonaga aca mu idirishya ry’igorofa ashaka gusimbuka ngo agwe hasi yambaye ubusa.


Bamwe mu barebye aya mashusho baketse ko uyu mugabo yari kumwe n’umugore w’abandi noneho nyir’urugo akaza abatunguye bikaba ngombwa ko uyu asohoka aciye mu idirishya ahunga nyir’urugo.


Nubwo ayo mashusho atamaze  n’umunota umwe ariko bigaragara ko uyu mugabo yahuye n’ibibazo bikomeye ubwo yari yitendetse ku idirishya arahanuka yikubita ku modoka yari iri munsi y’iryo gorofa arabyuka abona kujya hasi ku butaka, gusa ku bw’amahirwe nta kintu yabaye.


Polisi yo muri iki gihugu yanze kugira byinshi itangaza kuri iyi nkuru ariko kandi bavuga ko guca inyuma uwo mwashakanye ari igikorwa cy’ubugwari gishobora kukuzanira ibibazo birimo no kubura ubuzima cyane ko ababikora na bo ubwabo baba badatekanye.

Src: The Sun






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Evariste4 years ago
    Isi igeze kumusozo ubusambanyi bwahindutse nkumukino





Inyarwanda BACKGROUND