RFL
Kigali

Ibintu 10 umukobwa akwiye kwimenyereza mu gihe yitegura kurongorwa

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:8/02/2020 11:24
0


Uretse abantu bamwe bajya bahitamo imihamagaro itandukanye, ubusanzwe mu nzira ya muntu habamo ko avuka, agakura igihe kikagera akava iwabo nawe akajya gushinga urwe rugo ibinezeza umuryango we kuko bifatwa nko kuwagura.



Ubusanzwe rero umuntu wese ugiye guhindura ubuzima aba afite byinshi yibaza ndetse n’ibimuhangayitse kuko aba agiye kubaho mu buryo butandukanye n’ubwo yabagamo. Biba byiza rero iyo ugize bimwe wimenyereza kubamo na mbere y’uko ubuzima bubigusaba ugasanga birakugoye kuko wabayeho wigira ntibindeba ntuzirikane ko igihe kizagera bikaba ngombwa ko ubinyuramo.

Dore ibintu umukobwa aba agomba kwimenyereza na mbere y’uko ubuzima bumutegeka kubibamo.

1.Kwimenyereza gukora cyane

Agomba kumenya ko agiye kubaka umuryango we, ko ari bantu 2 bagiye kubaka urugo. Niba iwanyu bagukoreraga buri ikimwe, kuri iyi nshuro uba ugomba kwikuramo ubunebwe ukamenya ko nawe hari abo uzasabwa gukorera nk’ibyo iwanyu bagukoreraga ndetse ukanarenzaho.

2.Gutangira kwirengagiza iby’iwabo

Umukobwa aba agomba kumenya ko agiye mu rwe kandi ko iby’iwabo atazabijyana ahubwo agatekereza uburyo bwo gushaka ibye. Ibyo kuririmba ngo papa afite imodoka, amafaranga,… niba ageze mu rwe akararira ibidakaranze agomba kumva ko bimuryoheye aho kuvuga ngo kandi iwacu ubu barariye ifiriti.

3.Kwimenyereza guhendahenda no kuguyaguya

Abagabo bakunda umuntu ubitaho kimwe n’abana. Umukobwa agomba kumva ko agomba kuguyaguya umugabo akamuha umunezero haba mu bikorwa cyangwa mu mvugo. Ibi kandi binajyana no kumenya guhendahenda abana kuko aba azabyara. Niba warabagaho utabasha no gusigarana uw’umuturanyi ngo mushobokane, ni igihe cyo kumva ko umwana azakenera urukundo no kwitabwaho ugatangira kubyiga uhereye no kubo muturanye.

4.Kwimenyereza kwicisha bugufi no gushaka inshuti nshya

Benshi usanga iyo bamaze gushyingirwa bakuraho za telefone bakuriza ibiciro kuko baba bumva ko bageze mu rwabo. Nyamara biba ari ngombwa ko yisanisha n’abandi akongera inshuti aho kuzigabanya. Hari igihe ava aha agashaka kure agasanga nta muntu ahazi bamwe bari baziranye yarabasize iyo kure, urumva ko aba agomba kubiyegereza, ikindi kandi urugo rwabo ruba rugomba kugendwa.

5.Kwihanganira ibigeragezo

Agomba kumenya ko akuze, akumva ko agiye kwigerekaho umutwaro w’urugo kandi ko urugo ari rugari ruba rufite byinshi rubazwa bitandukanye n’uburyo yajyaga abaho, akumva ko uwo bagiye kubana atari wa wundi wamuhamagaraga amwita Cherie, chouchou,honey,… buri kanya. Agomba kumenya ko ntazibana zidakomanya amahembe, ko ashobora kubura urubyaro, umugabo agafungwa, mukabura akazi,… aha rero bisaba kwihangana no gusenga cyane.

6.Guhanga udushya

Abagabo bakunda abagore bahorana udushya tuganisha ku iterambere. Mu gihe witeguye kurushinga tangira uhimbe udushinga, mu gihe mubana utumubwire, niba ari aga credit (inguzanyo) ubona kabafasha kamubwire mugafate, niba ari ikintu wazana mu rugo cyabagirira umumaro nabyo wabikora kuko bigira akamaro cyane.

7.Kwimenyereza gukorera kuri gahunda

Abagabo banga abagore bahuzagurika kuburyo aba amubona nk’utagira n’ikindi abasha gukora ngo kigere ku ntego. N’ubwo hari n’abagabo usanga bajagaraye ariko bo bakunda kubona umugore uri ku murongo adahuzagurika. Ugasanga aguhaye amafaranga yo kugura nka matela, ukaza uti nayaguze imyenda mutigeze mubiganira. Irinde kandi gufatira umugabo aho ubonye hose umenye igihe cyo gukina, icyo kuryama, icyo kuganira n’icyo gukora umenye kubitandukanya.

8.Amabanga yo mu buriri

Hari abantu usanga bagira amahame yabo yo mu buriri ukumva ngo ntakunda gupfumbatwa, ngo ntiyarara yambaye ubusa nyamara iyo ugiye gushinga urugo uba ugomba kumenya ko ibi byose bishoboka kuko hari ubwo ushobora gusanga umugabo abikunda. Hari n’aho bavuga ngo ni ukwinjira mu muryango w’abarara bambaye ubusa, uba ugomba kuwinjiramo ubikunze.

Menya gahunda yo gutegura umugabo, kandi umunezeze, agukunde nawe umukunde.

9.Kwimenyereze kurera no guheka

Mu gihe uba witegura kuba umubyeyi mu gihe cya vuba uba ugomba kugira byinshi umenya ku buzima bw’umugore utwite, wabyaye cyangwa se uko umwana afatwa ahabwa uburere bwiza. Ni byiza ko uba ugomba gutangira kubyimenyereza kuko biba bizakugeraho byanze bikunze.

10.Irinde amabwire

Nyuma yo kubaka urwawe ubwirwa byinshi ibisenya cyangwa ibyubaka. Iyo wishinze amagambo yose ubwirwa ushobora kwisenyera bidateye kabiri. Ibyo wirirwagamo ukiri umukobwa uba ugomba kubisiga inyuma, ukamenya kuganira n’umugabo niba hari aho ushaka kujya.

Ibi ni ibyo uba ugomba kwimenyereza ukiri umukobwa, kuko niba wavaga iwanyu bakabona ugenda bakongera kubona ugaruka, iwawe siko bimeze. Ugomba rero no kwimenyereza gusenga kandi ukabitoza n’uwo muzabana bitewe n’imyemerere yawe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND