Nta wundi muntu wayoboye u Burundi urahabwa kwitwa umuyobozi w’ikirenga ngo anahabwe miliyari y'amafaranga y'u Burundi nk'imperekeza avuye mu mirimo ye, ibi byatumye abaturage batabivugaho rumwe aho bamwe babyishimiye abandi barabinenga
Mu gihe hasigaye amezi ane gusa ngo amatora
y'umukuru w'igihugu mu Burundi abe, bamwe bavuga ko ibi bishimangira ko
Perezida Nkurunziza yaba koko ataziyamamaza nk'uko yabivuze ahubwo azajyana
imperekeza itubutse n'icyubahiro kirenze.
Umushinga
w'itegeko watanzwe n'inteko ishinga amategeko niwemerwa ukaba itegeko uzaba
ureba n'abandi bayobozi bazasimbura Nkurunziza bazatorwa.
Uretse
Melchior Ndadaye wishwe mu 1993, nta wundi mu bayoboye u Burundi urebwa n'iri
tegeko kuko bamwe bagiyeho kuri 'coup d'état' abandi bagashyirwaho ku
bwumvikane bwa politike.Aba bagiyeho ku bwumvikane bw'abanyapolitike inteko
yavuze ko ibyo bo bazagenerwa bizigwaho nyuma.
Ku bijyanye no kuba batavuga rumwe ku byahabwa
Perezida Nkurunziza, abaturage batanze ibitekerezo bitandukanye ku rukuta rwa
facebook
Src: BBC
TANGA IGITECYEREZO