Creative Africa Exchange, mu magambo ahinnye ikaba (CAX), biteganijwe ko igiye kubera mu Rwanda, mu mujyi wa Kigali kuva ku itariki ya 16, Mutarama, kugera tariki 18, uyu mwaka. Ibi, ni ibikorwa bizitabirwa n’ abagera mu 2000.
Creative
Africa Exchange ni iki?
Iyi
CAX yakozwe ndetse inayoborwa na Times Multimedia.
CAX yashyizweho ngo ibe imbarutso yo gushyira hamwe ubukungu bw’ Afurika, mu
buryo bwo gutera ingabo mubitugu bimwe mu bihangirwa muri Afurika—nk’ ibitabo,
filimi, ibihangano by’ ubugeni n’ ibindi—bigaragara ko bitari ku rwego
rushimishije. Ubwo CAX ingamba ifite ni uko ibyo bigomba gushyirwa hamwe,
bikabyazwa umusaruro ufatika, hanyuma bika n’ imbarusto yo guhindura umugabane
muri rusange.
CAX
yashyizweho mu Ukuboza, 2018, mu nama
ya Intra Africa Trade Fair, yabereye I
Cairo muri uwo mwaka nyine. CAX ikaba yihariye mu ugushakira ibisubizo mu bice
nk’ amuzika, ubugeni, imideri, ubuvanganzo, umuco, kumurika, filimi ndetse na
tereviziyo.
Intumbero
za CAX mu mwaka wa 2020
Amakuru
dukesha urubuga rwa CAX, igaragaza ko batekereza ko
hazaboneka amafaranaga agera kuri miriyali
2 z’ amadolari aturutse mu bucuruzi, ndetse n’ amasezerano mu ishoramari. Hateganijwe
ko hazaboneka abantu bitabira inama bagera ku 1, 500, baturutse mu bihugu 68, n’ abazakora imurikagurisha bagera
kuri 250.
‘CAX
Weekend’ igiye kubera Kigali kuva 16-18, Mutarama, 2020
Ibikorwa
bya CAX byateguwe na Times Multimedia
(TMM), biterwa inkunga na Banki Nyafurika Ishinzwe Ibisoka n’ Ibyinjira; ‘African
Export-Import Bank’ (Afreximbank), hakaba n’ abafatanya bikorwa nka Afurika Yunzubumwe (African Union), UNESCO,
ndetse n’abandi batandukanye.
CAX
Weekend iteganijwe kubera mu mujyi mukuru w’ u Rwanda, Kigali muminsi mikeya
iri imbere, biteganijwe ko izahuriza hamwe abantu bagera ku 2000, baturutse mu
bihugu bisaga 68—muri Afurika, ndetse no hanze yayo. Mu bigomba gukorwa,
hazabonekamo n’ imurikagurisha, aho abantu bazahabwa umwanya wo kumenyana,
kurema amahirwe y’ imikoranire, ndetse n’ ishoramari.
Amakuru
dukesha Ethiopian Monitor, agaragaza
ko hazabaho n’ umwanya wo gutaramira abitabiriye ibi bikorwa bya CAX Weekend.
Muri
iyi minsi itatu—kuva 16-18—hazaba hari abateganijwe gutanga ibiganiro. Muri bo
harimo ibyamamare muri filimi ku isi, ndetse n’ abayobozi mu nzego
zitandukanye. Twavugamo: Prof. Benedict Oramah, perezida wa Afreximbank; Steve
Harvey, Djimmon Hounsou, Idris Elba, ndetse n’ abandi batandukanye.
CAX
Weekend kandi, izava mu Rwanda itashye urubuga Nyafurika rizajya rumurika
ibihangano nka; filimi, amashusho, umuziki ndetse n’ amahirwe. Ibi, biri mucyo bise
MVMO (Movies, Videos, Music&
Opportunities), hatezwa imbere Intra-
African Trade Fair, muri ibi bikorwa bya CAX kandi hanatahwa Isoko Rusange
Nyafurika (African Free Trade Network), hanyuma hanatezwe imbere ibijyanye n’
imideri.
Ni kuva tariki 16 kugera 18,
Mutarama, 2020, I Kigali.
Iyandikishe hano→ CAX Weekend 2020
TANGA IGITECYEREZO