RFL
Kigali

Amasohoro, umuti karemano ufasha uruhu gusa neza no kudasaza imburagihe

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:30/12/2019 10:25
0


Mu gihe bamwe bahora bashakashaka icyatuma babasha kugira uruhu rusa neza ndetse rudakanyaraye bagashakira mu mavuta atandukanye, abandi bagashakira mu miti karemano n'ibindi, icyamamare mu bijyanye n’ubwiza Chelsee Lewis yashyize ahagaragara umuti utuma uruhu rudasaza ndetse rugahora rusa neza.



Muri iki gihe abantu benshi bahangayikishijwe no kuba bagaragara nk’abashaje mu maso ari nabyo bituma bashaka icyatuma badasaza. Chelsee Lewis, usanzwe ukorana n’ibindi byamamare mu bijyanye n’ubwiza nka Stella McCartney, Gwyneth Paltrow, Suki Waterhouse ndetse na Eric O’Connor, yabonye igisubizo gitangaje cyatuma abantu bagira uruhu rusa neza, rudafite ibiheri ndetse rudakanyaraye, icyo gisubizo nta kindi ni “amasohoro”.

Kuri we avuga ko kugira ngo uruhu rwawe rukomeze kumera nk’urw’umwana muto hari icyo bisaba ni ugukora igikorwa cy’urukundo ku babyemerewe. Avuga ko igikorwa cy’urukundo gituma uruhu rusa neza ari nayo mpamvu ahanini usanga abakora icyo gikorwa bakunze guhora basa neza mu maso. Ikindi ni uko igikorwa cy’urukundo kirwanya umusemburo utera stress mu mubiri.

Aha rero ni ho yahereye avuga ko buriya amasohoro ari umuti mwiza ku bashaka guhora basa neza mu maso. Abahanga batandukanye kuri iki kintu bemeza neza ko amasohoro ari igisubizo ku bashaka ubwiza no kudasaza k’uruhu rwabo nk'uko urubuga Doctissimo rubitangaza.

Src: doctrissimo.fr

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND