Mu gihe bamwe bahora bashakashaka icyatuma babasha kugira uruhu rusa neza ndetse rudakanyaraye bagashakira mu mavuta atandukanye, abandi bagashakira mu miti karemano n'ibindi, icyamamare mu bijyanye n’ubwiza Chelsee Lewis yashyize ahagaragara umuti utuma uruhu rudasaza ndetse rugahora rusa neza.
Muri iki gihe abantu benshi bahangayikishijwe no kuba bagaragara nk’abashaje
mu maso ari nabyo bituma bashaka icyatuma badasaza. Chelsee Lewis, usanzwe ukorana n’ibindi
byamamare mu bijyanye n’ubwiza nka Stella
McCartney, Gwyneth Paltrow, Suki Waterhouse ndetse na Eric O’Connor, yabonye
igisubizo gitangaje cyatuma abantu
bagira uruhu rusa neza, rudafite ibiheri ndetse rudakanyaraye, icyo gisubizo
nta kindi ni “amasohoro”.
Kuri we avuga ko kugira ngo uruhu rwawe rukomeze kumera nk’urw’umwana muto hari icyo bisaba ni ugukora igikorwa cy’urukundo ku babyemerewe. Avuga ko igikorwa cy’urukundo gituma uruhu rusa neza ari nayo mpamvu ahanini usanga abakora icyo gikorwa bakunze guhora basa neza mu maso. Ikindi ni uko igikorwa cy’urukundo kirwanya umusemburo utera stress mu mubiri.
Aha rero ni ho yahereye avuga ko buriya amasohoro ari umuti mwiza ku bashaka guhora basa neza mu maso. Abahanga batandukanye kuri iki kintu bemeza neza ko amasohoro ari igisubizo ku bashaka ubwiza no kudasaza k’uruhu rwabo nk'uko urubuga Doctissimo rubitangaza.
Src: doctrissimo.fr
TANGA IGITECYEREZO