RFL
Kigali

Bene Kōra bari mu myiteguro y'igiterane gikomeye bise ”Imbaraga z’ibitagaragara”

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:24/12/2019 19:13
2


Mu Rwego rwo gusoza ibyumweru 6 bibinjiza mu mwaka mushya wa 2020, Bene Kōra bateguye igiterane gikomeye gifite intego yitwa "IMBARAGA Z'IBITAGARAGARA"



Iki giterane cyateguwe na Bene Kora kizaba ku itariki 29 Ukuboza, kizabera kuri Kigali Diplomat Hotel saa munani z’amanywa, buri wese wifuza kubona imbaraga z’Imana zizamwinjiza neza mu mwaka mushya wa 2020 aratumiwe kuko kwinjira ni Ubuntu

Iki giterane cyabanjirijwe n’ibyumweru bitanu bise iby’ubutsinzi aho Icyumweru cya mbere cyari kuwa 24 Ugushyingo 2019, Umukozi w'Imana Jackson MUGISHA yigishije ku mfunguzo enye zagufasha kwambuka ujya mu butaka bw'isezerano. Igihe yari ari kwigisha ko hari ibintu umuntu agomba kureka n’ibindi byo kujyamo yagize ati: " ugomba kwitegura umwaka utararangira kugira ngo utaha ube uwo kunesha"


Icyumweru cya Kabiri cyari kuwa 1 Ukuboza 2019, Umukozi w'Imana ukomoka muri Nigeria Intumwa Festus Emmanuel, yerekanye iby'urugendo umuntu acamo ngo agere muri Kanani, avuga ko kugira ngo utsinde muri urwo rugendo bisaba gukurikiza amabwiriza n'amategeko yose uhabwa n'Imana.


Icyumweru cya 3 cyari ku itariki 9 Ukuboza, Umukozi w'Imana Gabriel DUBIER yashyize hanze abanzi b'amasezerano. Avuga yeruye ko Ibyo umuntu yagezeho n'ibyamunaniye ahashize aribyo bimunaniza bigatuma atagera ku byo yasezeranijwe, Kereka iyo afashe icyemezo cyo guhindura imitekerereze ye.


Yakomeje ku cyumweru cya 4 kuwa 15 Ukuboza 2019 avuga ku KUBABARIRA. Asobanurira iteraniro ko akenshi abantu barwana intambara n'abandi batekereza ko aribo nyirabayazana w'ibibazo bafite nyamara umwami wabo atari umuntu ahubwo ari satani. Avuga ko badakwiye kubika inzika, kuko bituma udasingira imigisha yawe. Imana idusaba 'KUBABARIRA NO KWIBAGIRWA' nk'uko ihora ibitugirira.

 Kuwa 22 Ukuboza, icyumweru cya gatanu wari umunsi udasanzwe wo kubona imbaraga z'Imana mu bitangaza n'ibimenyetso ikoresha abantu bayo. "Kuko ubwami bw'Imana butari ubw'amagambo gusa ahubwo ari ubw'imbaraga". Ni muri urwo rwego Bene Kora bararika buri wese mu cyumweru cya gatandatu cy’ubutsinzi aho bizeye neza ko abazaba bacyitabiriya bazabona imbaraga z’ibitagaragara.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • UMWALI4 years ago
    Ni abantu b'IMANA peee!!!!
  • Ariane4 years ago
    We can't miss





Inyarwanda BACKGROUND