RFL
Kigali

Kaminuza y’u Rwanda: Imbogamizi z'abanyeshuri bafite ubumuga biga mu ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:24/12/2019 20:19
0


Gahunda ya Leta y’u Rwanda ni uko harandurwa ubujiji ku bantu bose. Ibi, bikorwa habayeho kudaheza uwo ari we wese mu burezi butangwa. Nk’abafite ubumuga usanga bajya bitinya, nabo bashyirirwaho ingamba zo kubafasha. Muri iyi nkuru turagaruka ku banyeshuri bafite ubumuga biga mu ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho, Kaminuza y’u Rwanda.



Muri raporo ya Minisiteri y’Uburezi yakozwe mu mwaka wa 2018 igaragaza ko abiga banditswe bageraga kuri 3,626,362 mu mwaka ushize. N’ubwo imibare iba ari myinshi, ntabwo bikuraho gahunda za Leta zo gukomeza guteza imbere ireme ry’uburezi, ndetse no kongera imibare y’abiga; yaba abana, ndetse n’abakuru.

Mu mibare igaragazwa n’urubuga rw’Ihuriro ry’Abafite Ubumuga ku rwego rw’ Igihugu (NUDOR), igaragaza ko imibare y’abana biga mu mashuri abanza bafiti ubumuga ko igera kuri 68%, mu gihe abatabufite igera kuri 89%. Bagaragaza ko na porogaramu zigenewe abantu bakuru bafite ubumuga zikiri nkeya.

Inyarwanda yanyarukiye muri Kminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, ngo turebe imyigire y’abanyeshuri bafite ubumuga biga mu ishami ry’itangazamakaru ndetse n’itumanaho kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa nyuma ari wo wa gatatu.

Ex-Rectorat ni ho usanga amashuri akunze gukoreshwa n’abanyeshuri b’itangazamakuru. Ni urugendo rufata iminota igera nko kuri 20 ku banyeshuri bafite ubumuga iri shuri ryiganjemo abafite ubumuga bwo kutabona, nabo bigora cyane kuhagera bazanywe na bagenzi babo bigana.

Urugendo aba banyeshuri bakora bagana aho bigira, Madamu Abimana Joyeuse ushinzwe gufasha aba banyeshuri ahanini bafite ubumuga bwo kutabona, agaragaza ko ahantu bashyirwa ngo bigire naho haba mu mbogamizi aba banyeshuri bahura nazo, kuko hari abo biba bigoye nk’abakoresha amagare cyangwa se abatabona, yewe ko n’abo batwarwa n'abandi bashobora gukererwa kugera ku ishuri bitewe n’ uko babuze ubajyana.

Ibi kandi bishimangirwa na Mungakuzwe Canisius, umunyeshuri mu mwaka wa kabiri ufite ubumuga bwo kutabona. Tuganira ku murongo wa terefone, yatubwiye ko kugera aho bigira rimwe na rimwe bakererwa, yewe bakaba banahagera umwarimu yamaze kwinjiramo.

N’ubwo hakiri imbogamizi yo kuba bigira ahantu habagoye, nko kwigira kure y’aho batuye, kwigira mu mashuri ari hejuru (inzu z’amagorofa bisaba kunyura ku ngazi), ndetse n’ibindi, bagaragaza ko mu myigire yabo batasigaye inyuma.

Gato Marcelline, umunyeshuri mu mwaka wa gatatu umwaka wa nyuma agaragaza ko haramutse habayeho ukwitabwaho guhagije, hakaboneka ibikoresho bihagije, ko umusaruro w’abanyeshuri bafite ubumuga wakiyongera, byihariye mu itangazamakuru. 

Ibi, abivuga bitewe n’uko abarimu basanzwe bigisha muri rusange, badahuguriwe ibijyanye no kwigisha amasomo ngiro aboneka muri iri shami, ibyo bikaba bituma ubumenyi abandi bahabwa bo batabubona bwose.

Ntabwo ibyo Gato avuga biri kure n’ibyo umuyobozi w’ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, Dr. Mutwarasibo Faustin mu kiganiro gito yagiranye na InyaRwanda.com.

N’ubwo abarimu badafite amahugurwa agenewe kwigisha aba banyeshuri bafite ubumuga—abenshi bwo kutabona, gusa agaragaza ko hari gahunda y’Abanyesuwede yitwa Fojo ibafasha kuba babona bimwe mu bikoresho byafasha abo banyeshuri mu myigire. Gusa, agaragaza ko hari icyumba cyagenwe gifasha aba banyeshuri cyane cyane mu bihe byo gusoma ibyo umwarimu yabahaye, ndetse no mu gukora ibizami ku buryo bwihariye.

Ibyo abihuriyeho na Madam Joyeuse, nawe watubwiye ko icyo cyumba kigerageza kugira ibikoresho by’ibanze. Ndetse ni nabyo bamwe mu banyeshuri bafite ubumuga twabashije kubonana batubwira.

Gusa, impande zose zigaragaza ko hakiri imbogazi. Nko kubijyanye n’ umurimo, usanga mu mwuga w’ itangazamakuru cyangwa se itumanaho bisa nk’ ibigoye, nyamara bo bagaragaza ko n’ ubwo hari ibyo baba badahugukiwe neza, ariko bajya ku isoko bagahangana n’ abandi bose.

Gusa, Dr. Mutwarasibo, agaragaza ko hakwiye kubaho uburyo bwo gukurikirana aba banyeshuri mu gihe basoje amasomo yabo, hakarebwa uburyo bafashwa.

Ese hari ikiri gukorwa ngo bafashwe?

Mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaga ku nshuro yayo ya 17, Minisitiri w’Uburezi Dr. Eugene Mutimura yagaragaje ko ku bufatanye na USAID hagiye kuzanwa mudasobwa zizajya zifasha abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona zizajya zibafasha ku buryo bwihariye.

Ikibazo cy’amatsiko. Ese aba banyeshuri bajya bidagadura nyuma y’amasomo?

Madam Joyeuse, wahuguriwe gutoza abafite ubumuga bwo kutabona, yatangarije Inyarwanda ko aba banyeshuri bidagadura, ahanini mu mukino wa ‘goal ball’. Akaba yanatugaragarije ko afite abakinnyi bagera kuri batatu bakina mu ikipe y’Igihugu muri uyu mukino.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND