RFL
Kigali

Masaka: Korali Itabaza yatumiye Danny Mutabazi mu gitaramo cyo gushima Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/12/2019 17:20
0


Kuri iki cyumweru tariki ya 15 Ukuboza 2019, i Masaka ku itorero rya ADEPR hazabera igitaramo cyiswe Toudah concert kigamije gushimira Imana imirimo yayo yakoze kuva umwaka watangira kugeza ugeze ku musozo.



Iki gitaramo cyateguwe bigizwemo uruhare na korali Itabaza yo ku mudugudu wa Masaka w’itorero rya Pentekote. Iki gitaramo cyatumiwemo abaririmbyi batandukanye arimo Danny Mutabazi umenyerewe cyane mu ndirimbo Karuvari akaba numwe mu bakunzwe cyane muri iki gihe, korari Jehovah Tsiken, korari Jevoha shammah ndetse na Beulah, Ezobu worship team zose zibarizwa kuri uyu mudugudu .

Hatumiwemo kandi Pasiteri Celestin Munyanziza ari nawe azabagezaho ijambo ry’Imana. Kizatangira guhera saa munani z’amanywa kugeza saa moya z’umugoroba. Abari gutegura iki gitaramo, bavuze ko ari igitaramo kigamije gushimira Imana ibyo yakoranye nabo byose muri uyu mwaka wa 2019 ari nako bakomeza kuyiragiza umwaka ukurikiyeho wa 2020.

Ubuyobozi bwa korari Itabaza kandi bukomeza bwemeza ko igitaramo bagiteguye neza ku buryo bizera ko uzahagera wese azahava akozweho bitewe n’inyigisho ndetse n’indirimbo zinyuranye azahumvira. Korari itabaza ibarizwa muri ADEPR Masaka ikaba imaze gukora indirimbo zitandukanye yaba iz’amajwi ndetse n’amashusho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND