Uhagarariye Leta Zunze Ubumwe z'Amerika muri Zambia yavuze ko yatewe ubwoba kubera amagambo yavuze ku ikatirwa ry'abantu babiri bakorana imibonano mpuzabitsina ari ab'igitsina kimwe, ibi bikaba byarushijeho kongera igitotsi mu mubano w'ibihugu byombi.
Ambasaderi Daniel Foote yavuze ko "yatewe ubwoba" n'igihano cy'igifungo cyakatiwe Japhet Chataba na Steven Samba. Mu cyumweru gishize, umucamanza yatesheje agaciro ubujurire bwabo ku gihano bari bakatiwe, bombi abakatira igifungo cy'imyaka 15 buri umwe umwe.
Imibonano
mpuzabitsina y'abatinganyi ntabwo yemewe n'amategeko muri Zambia, aha hakaba
hagikurikizwa amategeko yo mu gihe cy'ubukoloni bw'Abongereza.
Ejo
ku wa mbere, Perezida Edgar Lungu wa Zambia yanenze uwo Ambasaderi w'Amerika,
avuga ko leta ye izageza ku butegetsi bw'Amerika ubutumwa bwo kwinubira
amagambo ye.
Uburakari
bwa Perezida Lungu bwanumvikanye kandi mu magambo ya Joseph Malanji, Minisitiri
w'ububanyi n'amahanga wa Zambia, wavuze ko amagambo ya Bwana Foote
"yagereranywa no kujora Itegeko Nshinga rya Zambia.
Bwana Foote uhagarariye Amerika muri icyo gihugu kuva
mu kwezi kwa cumi na kabiri mu 2017, yasubije kuri ubwo burakari mu itangazo
rigenewe abanyamakuru yasohoye ejo ku wa mbere.
Yavuze
ko yaburijemo gahunda yari yateganyije zo kwitabira ibirori by'umunsi w'isi wo
kurwanya SIDA byo kuri uyu wa kabiri "kubera guterwa ubwoba"
ku mbuga nkoranyambaga.
Bwana
Foote yagize ati: "Numijwe n'uburozi n'urwango nagaragarijwe hamwe
n'igihugu cyanjye, ahanini bikorwa mu izina ry'indangagaciro za 'gikristu',
bikorwa n'itsinda rito ry'Abanya-Zambia".
Yahakanye ibirego by'uko amagambo ye yo mu cyumweru
gishize angana no kwivanga mu bucamanza bwa Zambia ndetse n'Itegeko Nshinga
ryayo.
Ati:
"Bireba Abanya-Zambia n'inkiko gufata icyemezo niba amategeko yanyu
ajyanye n'itegeko nshinga ryanyu, ariko itegeko nshinga ryanyu ubwaryo riha buri
muntu uburenganzira ku bwisanzure no kugaragaza ibyo atekereza
n'imyemerere".
"Nagaragaje
imyemerere yanjye ku itegeko n'igifungo gikaze ntemeranya nacyo. Ntabwo nivanze
mu butegetsi bw'igihugu".
Ku
ruhande rwe na we, Bwana Foote yashinje Perezida Lungu kwivanga mu bucamanza
bwa Zambia abinyujije mu magambo "yamagana uburenganzira
bw'abatinganyi".
Mu kiganiro yagiranye na televiziyo Sky News yo mu Bwongereza, Bwana Lungu yashyigikiye mu buryo bukomeye amategeko y'igihugu cye ajyanye n'abatinganyi. Yagize ati: "N'ibisimba ntibibikora, none ni kuki twahatirwa kubikora?...[ngo] kuko dushaka kugaragara nk'abantu basobanutse, batari abanyamusozi kandi bateye imbere n'ibindi".
TANGA IGITECYEREZO