RFL
Kigali

“Ni mwiza pe! Namuratira inshuti zanjye" Betty wa Kingdom of God agiye kurushinga n’umusore bamaze imyaka 7 bakundana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/11/2019 9:44
0


Beatrice Nyirabeyi (Betty) umwe mu baririmbyi bakomeye muri Kingdom of God Ministries yamamaye mu ndirimbo ‘Sinzava aho uri’, ‘Nzamuhimbaza’ n’izindi ndetse akaba ari naryo tsinda Yvan Buravan yahoze aririmbamo, agiye kurushinga n’umusore baririmbana bamaze imyaka 7 mu munyenga w’urukundo.



Amazina ye asanzwe ni Beatrice Nyirabeyi, gusa iyo yivuga akubwira ko yitwa N. Beyi Byanteko, benshi bamuzi cyane ku izina rya Betty. Ni umuririmbyi ukomeye muri Kingdom of God ndetse yifashishwa n'abahanzi bakomeye muri Gospel mu bitaramo baba bateguye bisaba abaririmbyi b'intyoza mu majwi.


Betty (iburyo) umwe mu baririmbyi bakomeye muri Kingdom of God

By'akarusho Betty azwi cyane nk'umu Back Up wa Israel Mbonyi kuko ahantu henshi Israel Mbonyi aririmba, iyo witegereje abaririmbyi baba bari inyuma ye ntabwo waburamo uyu mukobwa. Betty anumvikana mu ndirimbo ‘Nturi Wenyine’ ya Mbonyi aho iyi ndirimbo itangira avuza ‘impundu’ (akaruru).

Betty afite agahigo ko kuba ari we mukobwa wageze bwa mbere muri Kingdom of God Ministries. Ni umwe mu bafite ijwi ryiza mu ruganda rw'umuziki wa Gospel. Kuri ubu agiye kurushinga na Ndumuhire Eustache ndetse n’integuza y’ubukwe bwabo yageze hanze. Ubukwe bwa N.Betty na N.Eustache buzaba tariki 22/02/2020. 


Betty na Eustache ntibigize bahisha urukundo rwabo

Betty yabwiye Inyarwanda.com ko amaze imyaka 7 akundana na Eustache. Abajijwe icyo yamukundiye mu bandi basore bose, yavuze ko ari umusore mwiza, uvugisha ukuri, umukunda, usenga kandi wubaha. Yunzemo ko ari umusore yaratira inshuti ze zose. Ikindi yadutangarije ni uko bavuka ku itariki imwe ari naho urukundo rwabo rwashibutse. Yagize ati:

Uyu ni umwaka wa 7 tumaranye tuziranye kandi dukundana. Ni umuhungu mwiza unkunda kandi uvugisha ukuri uri, uri serious, ni mwiza pe! Namuratira izindi nshuti zanjye kuko ni mwiza arubaha, arasenga, arankunda mbese by’ukuri arabinyemeza ni cyo cyatumye mukunda. Ikindi tuvukira itariki imwe 13/09. Ndumva ari nacyo cyatumye tumenyana kuko turanaririmbana muri Kingdom.

Betty yatubwiye ko yamenyanye na Eustache biturutse ku itariki yabo y’amavuko. Ati “Umunsi wa mbere namumenye hari haciyemo nk’icyumweru, nibuka itariki navutseho, mvuga ko mu cyumweru gitaha ari bwo nzizihiza anniversaire yanjye, sinzi ukuntu nabimubwiye atungurwa n’uko nawe ari cyo gihe avukiraho, kuva icyo gihe duhita tumenyana!" Ku isabukuru yabo y'amavuko, bombi baba bari kumwe aho bakunze kuvuga ari 'impanga'.


Ku isabukuru yabo biba ari ibirori

Betty ni umukobwa w'imyaka 26 y'amavuko dore ko yabonye izuba tariki 13/09/1993. Yatangiye kuririmba akiri umwana muto cyane ubwo yari afite imyaka ibiri. Yakuranye iyo mpano kugeza n'uyu munsi kuririmba ni cyo kintu akunda cyane ndetse avuga ko yifuza gutungwa n'impano ye yo kuririmba. 

Mu mwaka wa 2017, Betty yabwiye Inyarwanda.com ko kugenda kwa Yvan Buravani wahoze muri Kingdom of God akaza kuyivamo agatangira gukora umuziki usanzwe (Secular music) ari igihombo gikomeye yagize na cyane ko ngo yari umwalimu we muri iri tsinda. Yashimiye cyane Israel Mbonyi watumye impano ye imenyekana cyane.


Betty avuga ko Eustache ari umusore mwiza yaratira inshuti ze zose


Betty ari mu baririmbyi Mbonyi akunda kwifashisha


Betty (uwa 3 uhereye iburyo) ni we mukobwa wageze bwa mbere muri Kingdom of God


'Save the date' y'ubukwe bwa N Betty na N Eustache

REBA HANO 'SINZAVA AHO URI' YA KINGDOM OF GOD







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND