RFL
Kigali

Mu gihe iri gutegura ‘Ikidendezi Live Concert’, Korali Ukuboko kw’iburyo yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya 'KURO'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/11/2019 11:35
1


Korali Ukuboko kw’iburyo ya ADEPR Gatenga yashyize hanze amashusho y'indirimbo nshya bise 'Kuro' yahimbwe na Gikundiro Rehema. Ni imwe mu ndirimbo z'iyi korali zikunzwe n’abantu benshi haba mu Rwanda no mu mahanga.



Ubutumwa nyamukuru buyirimo ni ububoneka muri Yesaya 45:1-2 havuga hati: Ibi ni byo Uwiteka abwira Kuro, uwo yimikishije amavuta ati “Ni we mfashe ukuboko kw’iburyo nkamuneshereza amahanga ari imbere ye, kandi nzakenyuruza abami kugira ngo mukingurire inzugi, kandi n’amarembo ntazugarirwa. Nzakujya imbere ahataringaniye mparinganize, nzamenagura inzugi z’imiringa, n’ibihindizo by’ibyuma nzabicamo kabiri.”


Korali Ukuboko kw'Iburyo yamamaye mu ndirimbo 'Ikidendezi'

Seth Kwizera Perezida wa Korali Ukuboko kw'iburyo yabwiye Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo yabo nshya 'Kuro' igamije guhumuriza abantu bari mu kaga n’abari mu bibazo bitandukanye. Ati "Iyi ndirimbo igamije guhumuriza abantu bari mu kaga n'ibibazo bitandukanye kuko hari aho tuvuga ko ya Mana yakoraga kera kose nanone igikora, imbaraga zayo zitadohoka, tugasoza tuvuga ko amaboko y’Imana akomeye. Imana yahagurukije umurwayi wari umaze imyaka 38 ku Kidendezi, na n'uyu munsi iracyakora kandi ntabwo ibibazo byawe byayinanira."


Korali Ukuboko kw'iburyo iri mu makorali akunzwe cyane mu gihugu

Seth Kwizera yanakomoje ku gitaramo gikomeye bari gutegura mu minsi iri imbere. Yagize ati "Twahisemo kuyishyira hanze mu gihe turi mu myiteguro ya “Ikidendezi Live Concert”, iki akaba ari igitaramo turi gutegura kizaba ku itariki ya 01/12/2019 kuri Dove Hotel guhera saa saba z’amanywa. Muri iki giterane twatumiyemo Korali Jehovayire ndetse n’umwigisha Rev Jean Jacques Karayenga. Hazaba kandi hari n’abahanzi nka Simon Kabera, Bosco Nshuti, Jado Sinza, Dani Mutabazi na Gisele Precious."

Kwijira muri iki gitaramo cyiswe 'Ikidendezi Live Concert' bizaba bisaba gusa gutera inkunga korali Ukuboko kw’iburyo ugura DVD kuri 3,000 Rwf akaba azajya yishyurwa umuntu akigera aho igitaramo kibera.


REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KURO' YA KORALI UKUBOKO KW'IBURYO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Habinshuti Jean-Claude 4 years ago
    Imana ikomeze ibagure mumurimo biyemeje ivugabutumwa ryaguye. ntimugacike intege nimutagwa isari muzahembwa n'Uwiteka amena.





Inyarwanda BACKGROUND