Hari abantu bamwe barware indwara runaka bakibwira ko nta wundi muntu ubaho wayirwara bigatuma baceceka bakaryumaho ngo hatagira ubaseka kandi burya buri wese ashobora kurwara, ariko nanone ni byiza kwirinda kuruta kwivuza, iyo ubashije kugenzura umubiri wawe neza bikurinda kugerwaho n’indwara zibonetse zose.
Kanseri yo mu gitsina rero ni ndwara mbi cyane kandi itinda kugaragaza ibimenyetso ku buryo umuntu ajya kubimenya yaramurenze. Aha rero abahanga bavubuye ibimenyetso bitanu bikwereka ko ushobora kuba urwaye kanseri yo mu gitsina. Bimwe muri ibyo bimenyetso harimo:
Kuzana
ibintu bidasanzwe mu gitsia birimo n’amaraso kandi utari mu gihe cy’imihango: Nutangira kubona ibintu bidasanzwe, mbese bitandukanye n’uko wari usanzwe
wiyizi uzihutire kujya kwa muganga kuko birashoboka ko yaba ari kanseri yo mu
gitsina igiye kuza.
Impumuro
mbi no guhindura ibara kw’amavangingo yawe: Nutangira
kumva impumuro itari nziza mu gitsina ndetse ukabona ya mavangingo yawe
yahinduye ibara arasa nabi cyane, si byiza ko ubyihererana ahubwo ukwiye kujya
kwa muganga ukamubwira buri mihindagurikire yo mu gitsina cyawe akagufasha.
Kuzana
ikibyimba mu gitsina: Ni byiza guhora wigenzura ukoresheje
intoki zawe ukumva ko nta kidasanzwe cyakubayeho aho wumvise akabyimba ugahita
wihutira kujya kwa muganga kugira ngo harebwe impamvu yako hato hataba ari kimwe
mu bimenyetso bya kanseri.
Kujya
kwihagarika ukababara cyane: Niba uko ugiye kunyara
ubabara cyane ndetse mu nkari ukaba wanabonamo amaraso bishobora kuba ari
kanseri yo mu gitsina ni byiza kwihutira kujya kwa muganga kugira ngo bagusuzume.
Kubyimba
ibirenge: Kubyimba ibirenge ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza
kanseri yo mu gitsina, niba ibirenge byawe bifite ikibazo kandi ukumva utamenze
neza mu gitsina, ihutire kujya kwa muganga harebwe impamvu yabyo itaba ari
kanseri yo mu gitsina.
TANGA IGITECYEREZO