RFL
Kigali

Henry Thomas wamamaye muri filime 'E.T.the Extra-Terrestrial' arafunze azira gutwara yasinze

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:23/10/2019 14:35
0


Igipolisi gikorera Washington cyabwiye CNN ko Henry Thomas afunze azira gutwara yanyweye ibisindisha. Uyu mugabo yamamaye nyuma yo gukina nka Elliott muri filime yitwa “E.T.the Extra-Terrestrial” mu 1982.




Henry Thomas ni umunyamerika wabonye izuba tariki 9 Nzeli 1971. Ni icyamamare mu muziki, ariko cyane muri sinema. Yamamaye cyane ku isi nyuma yo gukina nka Elliott muri filime yitwa “E.T.the Extra-Terrestrial” mu 1982.

Ni umwanditsi mwiza w’indirimbo umucuranzi wa gitari ukomeye wakanyujijeho muri bande nka ‘San Antonio”, “The Blue Heelers” mu 1990. Jennifer Massey, umuvugizi w’igipolisi muri Washington yabwiye CNN ko uyu mugabo yatawe muri yombi kuwa Mbere nyuma y'amakuru yatanzwe n’umugenzi wavuze ko iki cyamamare muri sinema cyari gitwaye imodoka cyasinze.


Nyuma yo gucibwa amande, umuvugizi wa gereza iri i Washington yavuze ko bamuboherereje ku wa Mbere mu gitondo gusa. Kugeza ubu ntabwo igihe azarekurirwa kiramenyekana. Muri sinema uyu mugabo amaze gutwara ibihembo bibiri birimo Saturn Awards yatwaye muri uyu mwaka, na Young Artist Awards yatwaye mu 1982.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND