Urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwategetse ko umuraperi Lil Wayne yishyura ibihumbi $150 (asaga miliyoni 130 Rwf) ku bwo gushinga ibigo byamamaza ibitaramo bya baringa.
Ikinyamakuru TMZ cyanditse ko uyu muraperi yajyanywe mu rukiko n’uwitwa
Ramin Natan amushinja kwica amasezerano n’ubwambuzi. Ikirego cyatanzwe muri
Mutarama kinarimo itsinda rya Migos.
Ramin Natan yavuze ko yahaye ibuhumbi $500 by’amadorali uwitwa Eric Strenger
kugira ngo bamamaze ibitaramo Lil Wayne yagomba kuririmbamo amubeshya ko
asanzwe akorana n’uyu muraperi.
Uwatanze ikirego yemeza ko aya mafaranga Lil Wayne yayakiriye ariko
ntiyitabira ibitaramo ntiyanasubiza amafaranga y’abandi.
Lil wayne ntiyigeze yitaba urukiko, bityo ruhita rufata umwanzuro ko agomba kwishyura ibihumbi $150 akabiha Ramin Natan. Lil wayne yahawe amahirwe ya nyuma yo kwitaba urukiko akaba yajurira, bitaba ibyo akishyura aya mafaranga.
TANGA IGITECYEREZO