RFL
Kigali

Lil Wayne yaciwe asaga miliyoni 130 Rwf kubera ubwambuzi

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:27/09/2019 9:38
0


Urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwategetse ko umuraperi Lil Wayne yishyura ibihumbi $150 (asaga miliyoni 130 Rwf) ku bwo gushinga ibigo byamamaza ibitaramo bya baringa.



Ikinyamakuru TMZ cyanditse ko uyu muraperi yajyanywe mu rukiko n’uwitwa Ramin Natan amushinja kwica amasezerano n’ubwambuzi. Ikirego cyatanzwe muri Mutarama kinarimo itsinda rya Migos.

Ramin Natan yavuze ko yahaye ibuhumbi $500 by’amadorali uwitwa Eric Strenger kugira ngo bamamaze ibitaramo Lil Wayne yagomba kuririmbamo amubeshya ko asanzwe akorana n’uyu muraperi.

Uwatanze ikirego yemeza ko aya mafaranga Lil Wayne yayakiriye ariko ntiyitabira ibitaramo ntiyanasubiza amafaranga y’abandi.

Lil wayne ntiyigeze yitaba urukiko, bityo ruhita rufata umwanzuro ko agomba kwishyura ibihumbi $150 akabiha Ramin Natan. Lil wayne yahawe amahirwe ya nyuma yo kwitaba urukiko akaba yajurira, bitaba ibyo akishyura aya mafaranga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND