RFL
Kigali

Umugore yemera ko yafashaga Abashinwa kubyarira muri Amerika

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:19/09/2019 16:31
0


Umugore ukomoka mu Bushinwa yemereye urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko yakoraga ibijyanye n'"ubukerarugendo bushingiye ku mbyaro" ku Bashinwa bamurihaga amafaranga kugira ngo abana babo bavuke ari Abanyamerika.



Dongyuan Li yemeye ko kompanyi ye yafashaga Abashinwa b'abakire kugera muri Amerika bagiye kuhabyarira. Madamu Li yahaga amahugurwa abakiliya be y'ukuntu bashobora kubererekera igenzura ry'abategetsi b'Amerika bashinzwe abinjira n'abasohoka bagahisha ko batwite.

Urukiko rwabwiwe ko yohererejwe arenga miliyoni eshatu z'amadolari y'Amerika. Biteganyijwe ko urubanza rwa Madamu Li rusomwa mu kwezi kwa cumi n'abiri uyu mwaka. Ashobora guhanishwa gufungwa imyaka igera kuri 15.

Kompanyi ye yakoraga gute?

Madamu Li yemereye urukiko ko hagati ya 2013 na 2015, kompanyi ye ya 'You Win USA Vacation Services', cyangwa 'Tsindira ibiruhuko muri Amerika', ugenekereje mu Kinyarwanda, yacaga amafaranga Abashinwa barimo n'abategetsi bo muri leta hagati y'amadolari 40,000 n'amadolari 80,000.

Yavuze ko yayabacaga mu kubigisha uko babyarira muri Amerika. Ibyo birimo n'inyungu zo kugira ubwenegihugu bw'Amerika. Ku rubuga rwa interineti rw'iyo kompanyi, ivuga ko ifite abakiliya barenga 500. Ivuga ko kuba uri Umunyamerika ari "Ubwenegihugu bwa mbere bwiza" kandi ko "bihesha amahirwe ya mbere yo kubona akazi muri leta y'Amerika".

Madamu Li yemeye ko ku ikubitiro yasabaga abakiliya be gufata indege bava mu Bushinwa berekeza muri leta ya Hawaii kubera ko yemezaga ko iyo uvuye aho biba byoroshye cyane gukwepa igenzura ry'abinjira n'abasohoka. Kuva aho muri Hawaii, avuga ko abakiliya be bafata indege iberekeza i Los Angeles aho bahabwaga ibyumba byo kubamo.

Yanemeye ko abakiliya be banahabwaga amahugurwa ku kuntu batsinda ibibazo babarizwa muri ambasade y'Amerika mu Bushinwa bijyanye n'ikibajyanye muri Amerika, harimo nko kuvuga babeshya ko bari kuhamara ibyumweru bibiri. Mu by'ukuri, babaga bateganya kuhamara igihe kigera ku mezi atatu kugira ngo bahabyarire.

Ibirego aregwa biteye gute?

Madamu Li yemeye icyaha kimwe cy'ubufatanyacyaha mu gucura umugambi wo gukora amanyanga ajyanye no kwinjira muri Amerika ndetse yemera n'icyaha kimwe cy'amanyanga ajyanye n'uruhushya rwo kwinjira mu gihugu.

Bijyanye n'amasezerano yagiranye n'abategetsi mu kwemera icyaha kwe, Madamu Li yatanze imitungo ye ifite agaciro k'amadolari 850,000, inzu ye ifite agaciro k'amadolari arenga 500,000 ndetse n'imodoka nyinshi zo mu bwoko bwa Mercedes Benz.

Ni iki kitemewe n'amategeko?

Nubwo bitabujijwe n'amategeko gusura Amerika no kuhabyarira, gusaba ibyangombwa byo kuhajya ubeshya byo ntibyemewe n'amategeko. Abategetsi bavuze ko Madamu Li yari arimo kwamamaza inyungu zo kubyarira muri Amerika, birimo no gufasha abagize umuryango kubona uburenganzira bwo kwinjira mu gihugu. Perezida Donald Trump yigeze kuvuga ku gukuraho uburenganzira butangwa no kuvukira muri Amerika.

Src:BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND