RFL
Kigali

Kuki hirya no hino ku isi umubare w'abana ugenda ugabanuka?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:18/09/2019 17:48
0


Ubushakashatsi bwerekanye ko mu binyacumi bibiri bishije, abana miliyoni 10 batagize amahirwe nibura yo kubaho kugera ku myaka 5 y’amavuko. Mu mwaka wa 2017, umwana umwe mu bana 16 bagiye bagabanywamo kabiri nubwo muri rusange umubare w’abatuye isi ugenda wiyongera cyane ariko abana barapfa cyane.



Ubushakashatsi buvuga ko iri gabanuka riterwa n’imfu z’abana, rifite aho rihurira no kutitabwaho kwabo ngo harwanywe ubukene mu babyeyi bafite abana bato ndetse n’indwara zirimo impiswi, malaria ndetse n’indwara zifata imyanya y’ubuhumekero.

Aha rero usanga mu by'ukuri habaho ubusumbane aho usanga hamwe abantu bashishikarira cyane kwita ku buzima bw’abana bakiri bato ariko ahandi ugasanga abana barapfa umusubirizo kandi bakiri bato cyane kubera kutitabwaho.

Raporo yashyizwe ahagaragara ku wa kabiri na Foundation Bill et Melinda Gates ivuga ko hagati y’umwaka w’2000 na 2017, ibihugu 97 byagaragayemo impfu z’abana bakiri bato cyane

Ashish Jha, umuganga muri kaminuza ya Harvard avuga koAbabyeyi bagira ibyago byo gupfusha abana bakiri bato bituma nanone barera abana bacye bikanagabanya impfu z’ababyeyi bapfa babyara ariko kandi bikabongerera uburyo bwo kurinda abana babo gupfa imburagihe.

Abahanga bagaragaza ko umubare munini w’abana bapfa ushobora kugabanuka biturutse ku ndyo yuzuye bahabwa, amazi asukuye ndetse n’inkingo, kandi ntibisaba amafaranga ahubwo imico yo mu bihugu bimwe na bimwe ndetse n’indyo ituzuye biri mu bituma impfu z’abana ziyongera cyane.

U Buhinde nk’igihugu cya kabiri mu bituwe cyane, kimwe cya kabiri cya miliyoni y’abana barapfuye kuva mu mwaka 2000 kugeza muri 2017. Mu Majyepfo y’u Buhinde bagerageje kurwanya izo mpfu z’abana biremera, nyamara mu Majyaruguru yabwo impfu zikomeza kwiyongera atari uko mu Majyepfo bakize cyane ahubwo ni ukubera gushyira hamwe bagashaka umuti w’ikibazo.

Ibi bishatse kuvuga ko n’ahandi hose havugwa impfu z’abana atari ikibazo cy’amikoro ahubwo ikibura ni ugushakira hamwe umuti w’ikibazo ariko impfu z’abana bapfa imburagihe zikagabanuka.

Src : thenewyorktimes




                





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND