RFL
Kigali

Sobanukirwa byinshi ku ndwara y’ishaza (Cataract) yibasiye benshi muri iki gihe

Yanditswe na: Editor
Taliki:11/09/2019 11:59
0


Muri iki gihe abantu benshi bibaza nimba koko indwara y’ishaza yaba ivurwa igakira cyangwa ari karande. Indwara y’ishaza iravurwa igakira iyo uyirwaye yivuje neza. Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho ibyo mwibazaga byose kuri iyi ndwara.



Ishaza (Cataract) ni indwara ki?

Indwara y’ishaza ni indwara ifata ijisho hakazamo akantu kagatirimwe cyangwa kagaturugunya kajya gusa n’umweru. Umuntu ufite iyi ndwara y’ishaza ntabasha gutandukanya amabara no gutandukanya ibintu bibiri biri kumwe, aba abibona nk'aho ari ikintu kimwe. Ibi rero bigaragazwa n’uko umuntu aba atangiye kureba ibikezikezi bigatama gutandukanya ibintu bimugora.

Ese ni ibihe bimenyetso byakwereka ko ufite indwara y’ishaza?

-Agaturugunya kaza mu jisho kajya gusa n’umweru.

-Kureba ibikezikezi.

-Kureba bikugoye mu gihe cy’umugoroba.

-Gukenera urumuri rushashagirana ugiye gusoma cyangwa uri gukora indi mirimo.

-Kubona amabara ukayabonamo imihondo.

-Kureba ikintu ukakibonamo byinshi.

-Kunanirwa gutandukanya ibintu biri kumwe.

Ese indwara y’ishaza iterwa n’iki?


Dutegura iyi nkuru twifashishije imbuga zitandukanye harimo mayoclinic.org n'izindi zirimo allaboutvision.com. Ubushakashatsi bugaragaza ko iyi ndwara ahanini iterwa n'ibi bikurikira:

-Uko umuntu agenda akura byongera amahirwe yo kuba yarwara iyi ndwara. Uko umuntu agenda akura imboni y’ijisho igenda irushaho gukomera ikagabanya no kubonerana. Ibi rero bikaba bitera uruhurirane rw'uturemangingo (tissue) tugize imboni (lens) ducikagurikamo tukibumbabumbira hamwe tugatwikira agace gato k’imboni. Uko bigenda bikura ni byo bituma rero biba binini bikagera aho bikabuza urumuri (light) guca mu mboni bigatuma umuntu atabasha kubona ishusho y’ibintu neza.

-Abantu barwaye Diabete nabo baba bafite amahirwe (risk) menshi yo kuba barwara iyi ndwara.

-Kujya kuzuba cyane

-Umubyibuho ukabije

-Kuba umuntu yaba yarabazwe ijisho (surgery)

-Kunywa itabi

-Kunywa inzoga nyinshi

Ese wakwirinda ute indwara y’ishaza?

Ubushakashatsi bugaragaza ko nta buryo buhari umuntu yavuga ko burinda iyi ndwara cyangwa se buyibuza kwiyongera. Gusa abaganga batandukanye bagaragaje uburyo ushobora kuba wagerageza bukaba bwagabanya ingaruka zo kuba wakwandura iyi ndwara.

-Gukoresha isuzuma ry'amaso buri gihe runaka kidahinduka

-Kureka itabi

-Kwambara indorerwamo z'amaso zirinda izuba (Sunglasses)

-Kureka inzoga

-Gukurikiza amabwiriza ya muganga mu gihe waba ufite indi ndwara urwaye nka diabete.

Ese iyi ndwara yaba ivurwa igakira?

Ubushakashatsi bugaragaza ko indwara y’ishaza ivurwa igakira. Uburyo ivurwamo ni ukujya kwa muganga bakakubaga (Surgery) bagakuramo imboni irwaye ikubuza kubona ahasigaye bakayisimbuza iyindi. Iyo birangiye ikiba gisigaye ni ugukurikiza amabwiriza ya muganga ugafata imiti neza.

Umwanditsi: Niyibizi Honoré Déogratias






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND