RFL
Kigali

Petersbakers yazaniye cake z’agatangaza abafite ubukwe, isabukuru, graduation n’ibindi birori!

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/08/2019 22:26
2


Ushobora kuba warabonye ku mbuga nkoranyambaga cake/gateaux yakozwe na Petersbakers ariko ukabura amakuru ahagije kuri yo. Ushobora kandi kuba ari ubwa mbere ubumvise. Iyi nkuru nziza ni wowe ireba kuko ibyiza bya Petersbakers ntawabyihererana.



Twatangiye tuvuga ngo Petersbakers izaniye cake z’agatangaza abafite ubukwe, isabukuru n’ibindi birori. Ni byo pe!. Abakoranye nayo bari kuyirahira bitewe n’ubuhanga bakorana cakes/gateaux zabo ukongeraho no kuba zifite icyanga, hejuru y’ibyo hakiyongeraho ko cakes bakora ziba zikungahaye ku ntungamubiri zinyuranye. 

Petersbakers aherutse gusura Inyarwanda.com ku cyicaro cyayo atuzaniye impano ya cake ikozwe mu ishusho ya computer, abanyamakuru bari bahari batangarira cyane ubuhanga bwe. Twayisogongeyeho twumva uko inurira, akaba ari yo mpamvu turi kubabwira ibyo tuzi atari ibyo twumvana abandi. KANDA HANO urebe ubwo Petersbakers yari yadusuye.

Wedding cake wasanga muri Petersbakers

Petersbakers ni umupapa ukora akazi ke neza kuko agakunze akaba yifitemo impano yo gukora cake z’agatangaza. Amazina ye asanzwe ni Peter Mugwaneza, izina rye Peter akaba ari naryo yitiriye izi cakes akora. Afite uburambe mu kuzikora kuva muri 2008 ariko muri 2019 ni bwo yatangiye kubikora byeruye kugira ngo cake zijyanye n’igihe azigeze ku banyarwanda bose.


Gutanga serivise nziza kandi vuba ni byo Petersbakers biyemeje

Ubwoko bwa Cakes wasanga muri Petersbakers

Petersbakers bakora cake zitandukanye harimo; Vanilla cake, Chocolate cake, Lemon cake, Coconut cake, Mychoco cake n’izindi. Umwihariko wabo ni uko nta handi wasanga cake yitwa ‘My choco’. Iyi cake ntisanzwe kuko igizwe n’imboga n’imbuto zitandukanye, bityo ikaba ikungahaye ku ntungamubiri.


Peter Mugwaneza umugabo ukora izi cakes

Petersbakers ubwo yasobanuraga byinshi kuri My Choco cake yagize ati “My choco ni product ikozwe mu mboga n’imbuto rero navumbuye uburyo bwo kuyikoresha muri cake kugira ngo turwanye imirire mibi umuntu ajye afata cake yujuje intungamubiri. Nayimuritse le 16/08/2019 kandi abantu bamajije kuyikunda cyane uwayiriyeho wese yumva itandukaniro n’izo yari amenyereye.”

Bimwe mu bigize My choco cake ikorerwa muri Petersbakers

My Choco igizwe n’intungamubiri zinyuranye. Petersbakers badutangarije ko bimwe mu bigize iyi cake harimo; Mushrooms 12, Vitamine 29, Amino acids 18, Essential fatty acids 10, imyungu ngugu itandukanye, super green foods, Digestive enzymes 12, whole fruits juice blend n’ibindi bitandukanye. Ibi bisobanuye ko uwariye iyi cake hari indwara nyinshi aba yikingiye bitewe n’izi ntungamubiri ziri muri iyi cake.

Inyungu ziri mu gukoresha cake muri Petersbakers

Gukoresha cake muri Petersbakers harimo inyungu nyinshi kuko Design yose washaka barayigukorera ikindi bakanayikugereza aho uri. Akarusho ntabwo bahenda rwose dore ko ibiciro byoroheye buri wese. Petersbalers yabwiye Inyarwanda.com ati “Icyo nababwira ni uko turi hano kugira ngo inzozi zawe zibe impamo ubukwe bwawe busigare ari amateka cake bayikwitirire.”


Cake y'abanyamuziki

Ese birashoboka ko umuntu yatanga komande ya cake ashaka yose hanyuma Petersbakers bakayimukorera?

Nk’uko twatangiye tubivuga, Petersbakers bakora cake z’amoko atandukanye. Hari cakes bakora mu ishusho y’umuntu, izo bakora mu ishusho y’imodoka, izo bakora mu ishusho ya computer, izo bakorera abagiye gutera ivi, izo bakorera ababyeyi bitegura kwibaruka, izo bakorera abagize isabukuru (Birthdays cake), izo bakorera abafite ubukwe (Wedding cakes) n’izindi zinyuranye.


Abafite ubukwe, cake nk'iyi nta handi wayibona mu Rwanda hatari muri Petersbakers

Akarusho ni uko Design yose wifuza bayigukorera uko ubishaka ndetse bakanarenzaho ku buryo nawe bigutangaza. Icyakora bisaba ko umuntu ushaka cake abagezaho Design mbere y’amasaha 48 cyangwa se mbere y’amasaha 24, ibisobanuye ko igihe hari cake ushaka ko bagukorera, ubibamenyesha habura nibura iminsi ibiri cyangwa se waba watinze ukabibamenyesha habura umunsi umwe, ubundi bakagukorera cake y'urwibutso ruhebuje mu birori byawe.

Asubiza ku bijyanye na Design ya cakes abakiriya baba bifuza, Petersbakers yagize ati ”Birashoboka cyane rwose kuko ni cyo tubereye hano ni ugukora ibyo abantu bifuza rwose kandi nanjye iyo umuntu ansabye design idasanzwe ni byo binshimisha kuko bimpa umwanya wo gutekereza cyane nkatanga product nshya. Singombwa ko umukiriya aza kuri office kuko online byaroroshye cyane.”


Cake y'umuntu wagize ibirori bya Graduation

Ubuhamya bwa bamwe mu bariye kuri Petersbakers cake

Ubwo Petersbakers bamurikaga cake yabo y'umwihariko ya My Choco mu birori bise 'Magic cake party' byabereye kuri Elite Villa Kacyiru, bamwe mu bayiriyeho baganiriye n’umunyamakuru wacu bavuga uko bayumvise. KANDA HANO UREBE VIDEO. Dina Uwera ukora muri hoteli imwe ya hano mu Rwanda iri mu zikomeye cyane, yavuze ko ari mu bantu b’imbere mu Rwanda bazi uburyohe bwa cake ndetse bazi no kuzikora. Yahamije ko cakes za Petersbakes ari iza mbere mu gihugu.

Yagize ati “Cake iraryoshye, mu bantu b’abahanga bo kurya cake nibaramo, nzi ko ndi mu ba mbere mu bakozi b’ama cakes kandi bazi uburyohe bwazo, iyi cake iraryoshye, urayirya ukumva urimo kuyumva neza. Abantu bafite ibibazo bimwe na bimwe, rwose wakumva birimo kugenda gake gake bishiraho.”


Cake yo mu bukwe (wedding cake) idasanzwe wakorerwa na Petersbakers

Fiacre Nemeyimana nyiri Fiacre Tent maker yavuze ko Petersbakers cake ari ntagereranywa bitewe n'ukuntu yumutse. Ati “Cake ya Peter ni Muah! Ni cake iryoshye mu kuyirya, ni cake iryoheye ijisho mu kuyireba, ni cake inoze. Tumenyereye imigati, tumenyereye imitsima n’andi ma cake menshi ariko ni bwo mbonye cake inoze.” Dj Spin we yavuze ko mu rugo iwe agiye kujya arya iyi cake buri mu gitondo (Breakfast) kubera icyanga yayumvanye.

Petersbakers bakorera mu Rwanda mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kacyiru kuri Elite Villa Hotel. Ushaka ko bagufasha kwizihirwa mu birori byawe cyangwa mu birori by'inshuti yawe bakagukorera cakes z’agatangaza, wabahamagara kuri 0786048392 cyangwa kuri 0733909392. Ushobora kandi kubasanga kuri Instagram yabo ari yo visit_petersbakers Bandikire kuri Email: petersbakers@gmail.com

ZIMWE MURI CAKES WASANGA MURI PETERSBAKERS


Abagiye gutera ivi nimugane Petersbakers


Abapadiri, abapasiteri, Bishops, Apostles...cake nk'iyi ni iyanyu


Cake y'umubyeyi witegura kwibaruka


Cake y'umwana wagize isabukuru y'amavuko


Cake ikozwe mu ishusho ya computer


Cake y'umuntu udoda imyenda


Cake ikozwe mu ishusho y'imodoka


Cake ikozwe mu madorali


Cake yakorewe Women Foundation Ministries mu giterane All Women Together


Bimwe mu bigize My Choco cake ya Petersbakers


Doctor cake wayikorera umuganga akazahora akwirahira


Bakase umutsima wakozwe n'ubundi na Petersbakers mu kumurika My choco cake

Cake ikozwe mu ishusho y'indege ya RwandAir

Abitabiriye Magic cake party bariye kuri cake ikorwa na Petersbakers


Beata Mukangabo yakunze cyane cakes za Petersbakers

Ku muntu ushaka ko Petersbakers bamufasha kwizihirwa mu birori bye, iby'inshuti ye cyangwa iby'umuvandimwe we bakamukorera cakes z'abasirimu, biroroshye. Wabahamagara kuri 0786048392 cyangwa kuri 0733909392. Ushobora kandi kubasanga kuri Instagram yabo ari yo visit_petersbakers Bandikire kuri Email: petersbakers@gmail.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugisha Wilson4 years ago
    Njye nabazaga muherereye he kuburyo umuntu abakeneye yababona
  • Nshizirungu jeris4 years ago
    Peter courage ufite business nziza ifitiye umumaro buri muntu wese muri events. We like it





Inyarwanda BACKGROUND