Calvary Temple Worship Centre riyoborwa na Pastor Patrick Joshua na Pastor Sanyu Gertrude Twagirayesu ryinjiye mu giterane ngarukamwaka cyiswe 'Apostolic Revival Conference' kizamara iminsi 7 kuva kuri iki Cyumweru tariki 18/08/2019 kugeza tariki 25/08/2019.
Iki giterane ngarukamwaka cy'ububyutse gifite insanganyamatsiko igira iti "Destiny Release" (Kwinjizwa mu murage wawe) iboneka mu Itangiriro 1:11, 28. Kuri iki Cyumweru tariki 18/08/2019 ni bwo iki giterane gitangira, kikazasozwa nyuma y'iminsi irindwi ni ukuvuga tariki 25/08/2019. Muri iyi minsi 7 yose, kizajya kibera i Remera ku Itorero Calvary Temple Worship Centre hepfo ya 'Technical Control'.
Pastor Patrick Joshua na Pastor Sanyu Gertrude Twagirayesu abashumba ba Calvary Temple Worship Centre
Buri munsi kuva Saa Cyenda z'amanywa kugeza saa Moya z'umugoroba hazajya haba igiterane cy'ububyutse ku bantu bose. Kuva ku wa Kabiri kugeza ku wa Gatanu hagati ya saa Tatu za mu gitondo kugeza saa Saba z'amanywa, hazajya hatangwa inyigisho zihariye ku bayobozi (Leadership sessions).
Iki giterane cyatumiwemo abakozi b'Imana bakomeye b'abigisha ba Bibiliya barimo; Pastor Dave n'umufasha we Jerry Macgerrah bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bishop Ken wo muri Uganda, Rev George Kasirye wo muri Uganda, Pastor Dan wo mu Bwongereza, Pastor Steven Musyoka w'i Nairobi na Pastor Steven Mutesasira wo muri Uganda.
Pastor Dave n'umufasha we Jerry Macgerrah bazitabira iki giterane
Muri iki giterane hazaba hari abaririmbyi batandukanye bari mu bakunzwe cyane hano mu Rwanda, abo akaba ari; Patient Bizimana, True Promises Ministries iherutse gukora igitaramo cy'amateka yatumiyemo Benjamin Dube wo muri Afrika y'Epfo, Blessed voices singers b'i Nairobi, Rehoboth Ministries na Morning Star singers. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose.
Pastor George Kasirye wo muri Uganda azitabira iki giterane
Pastor Ken w'i Nairobi muri Kenya yatumiwe muri iki giterane
Pastor Patrick Joshua
Patient Bizimana yatumiwe muri iki giterane
True Promises yatumiwe muri iki giterane
Igiterane ngarukamwaka cy'ububyutse cyo muri uyu mwaka wa 2019
TANGA IGITECYEREZO