RFL
Kigali

Akiba Viateur Karinda agiye kumurika album mu gitaramo yatumiyemo Simon Kabera, The Pink n’abandi benshi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/07/2019 10:57
0


Umuhanzi Akiba Viateur Karinda yateguye igitaramo azamurikiramo album ye ya mbere y’amajwi aho azaba ari kumwe n’abaririmbyi banyuranye ndetse n’abahanzi batandukanye barimo ab'amazina azwi nka Simon Kabera, The Pink n'abandi.



Iki gitaramo kizaba ku Cyumweru tariki 21/09/2019 kibere kuri EAR Cathedral/ St Etienne mu Biryogo. Ni Igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana aho azaba amurika ku mugaragaro umuzingo w'indirimbo ze z’amajwi witwa Ntacyo Nzaba. Aganira na Inyarwanda.com Akiba Viateur Karinda yadutangarije abahanzi yatumiye, ati “Nzafatanya n'abandi bahanzi batandukanye nka: Simon Kabera, Danny Mutabazi, Kagame Manzi, The Pink, Assoumpta Satura, Ijwi ry'Impanda Choir, Glory Worship Team na Gospel Proclaimers Drama Team.


Akiba Viateur Karinda agiye kumurika album ye ya mbere

Yakomeje avuga ko intego y’iki gitaramo cye iri muri Zaburi 95. Ati “Intego y'igitaramo tuyisanga muri Zaburi 95 igira iti: Nimuze turirimbire Uwiteka, tuvugirize impundu igitare cy'agakiza kacu, tujye mu maso ye tumushima, tumuvugirize impundu n'indirimbo kuko twakijijwe ku bwo ubuntu bw'Imana bitavuye ku mirimo ahubwo ari impano y'Imana.” Iyi Album agiye kumurika igizwe n'indirimbo 7.


Igitaramo Akiba Viateur Karinda azamurikiramo album ye ya mbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND