RFL
Kigali

Abegukanye Groove Awards Rwanda 2018 ntibarashyikirizwa ibikombe byabo, menya impamvu yabiteye n'igihe bazabibonera

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/06/2019 11:13
0


Bamwe mu begukanye ibihembo muri Groove Awards Rwanda 2018 bakomeje kwibaza impamvu kugeza n’ubu batarashyikirizwa ibikombe byabo dore ko mu itangwa ryabyo batangarijwe ko bazabihabwa nyuma. Ibi byatumye twegera ubuyobozi bw’iri rushanwa mu Rwanda badusobanurira imbogamizi bahuye nazo.



Muri Groove Awards Rwanda 2018 yabaye tariki 16 Ukuboza, umuhanzi w’umwaka yabaye Bosco Nshuti, umuhanzikazi w’umwaka aba Aline Gahongayire mu gihe Trinity Worship Center ayo yabaye itsinda rishya ryakoze cyane. Icyo gihe hatangajwe ko habayeho ikibazo cy’ibikombe bitabonetse ku munota wa nyuma, bityo abegukanye ibihembo bagahabwa igikombe nyuma yo kwifotoza bakagisubiza ubuyobozi bwa Groove Awards, bizezwa ko bazabishyikirizwa ibikombe byabo nyuma nibimara kugera mu Rwanda na cyane ko bikorerwa hanze y’u Rwanda.


Aline Gahongayire ni we wabaye umuhanzikazi w'umwaka

Kuba ibi bikombe batarabishyikirizwa nyuma y’amezi 6, hari abakomeje kwibaza impamvu byatinze. Ibi byatumye Inyarwanda.com twegera ubuyobozi bwa Groove Awards mu Rwanda badusobanurira impamvu yabiteye ndetse banagira icyo bizeza abahanzi n’abandi banyotewe no gushyikirizwa ibikombe byabo. Evans Mwenda waryubatse nka Dj Spin akaba ari na we muyobozi wa Groove Awards mu Rwanda, yabwiye INYARWANDA ko bahuye n’imbogamizi batari biteze, ibikombe bitinda kugera muri Kenya ari naho bitunganyirizwa, gusa atwizeza ko bizagera mu Rwanda bitarenze uku kwezi kwa Gatandatu nk’uko na we yabitangarijwe n’abayobozi bakuru ba Groove Awards (Kenya).

Imwe mu mpamvu yateye ibi ni impinduka zabaye mu buyobozi bw’abategura iri rushanwa muri Kenya, gusa kuri ubu amakuru meza ahari ni uko ibintu hafi ya byose biri kujya mu buryo. Ikindi yasobanuye ni uko iki kibazo kitabaye mu Rwanda gusa ahubwo ko no muri Kenya ariko byagenze kuko ibikombe bitangwa mu Rwanda n’ibitangwa muri Kenya byose bikorerwa ahantu hamwe. Hari n’amakuru avuga ko no muri Groove Awards Kenya iheruka kuba, na bo bahuye n’iki kibazo, hatangwa igikombe kimwe abahanzi baracyifotozanya nyuma bagisubiza ubuyobozi kugira ngo ibirori bidahagarikwa n’uko ibikombe byatinze kuboneka. Muri Kenya bijejwe ko ibikombe byabo biboneka mu minsi ya vuba, aha akaba ari naho n’ibikombe byo mu Rwanda bizabonekera dore ko nk’uko twabisobanuye hejuru, ibi bikombe byose bikorerwa ahantu hamwe hanze y’umugabane wa Afrika nk’uko amakuru agera ku Inyarwanda.com abihamya.


Israel Mbonyi yahawe igihembo cy'indirimbo yakoranye na Aime Uwimana

Aganira na InyaRwanda.com, Dj Spin yavuze ko ibikombe byamaze gukorwa ndetse byanagejejwe muri Kenya, igisigaye akaba ari ukwandikwaho (Branding), akazi katazarenza ukwezi kwa 6. Yagize ati; “Ibikombe byaratinze cyane, ariko barambwiye uku kwezi kwa Gatandatu ntabwo kwarangira batabonye Awards zabo. Groove yo muri Kenya (Iheruka kuba),…nabo nta trophies bari bafite, ikiza ni uko Trophies/Awards zose z’u Rwanda na Kenya zizaboneka end of June (Mu mpera za Kamena).. .Awards barangije kuzikora, ariko ya branding yazo ni yo isigaye.”

Dj Spin yashimiye cyane abahanzi n’abandi bose begukanye Groove Awards uburyo bihanganye cyane bagategereza bihanganye ibikombe byabo. Ati “ Ndashimira abahanzi n’abantu bose uburyo babaye patient cyane bategereje kandi izo trophy zigiye kuhagera vuba.” Biteganyijwe ko umuyobozi wa Groove Kenya ari we uziyizira mu Rwanda azanywe no kwisegura kuri ba nyir’ibikombe (abegukanye ibihembo muri Groove Awards Rwanda 2018) ndetse anabonereho kubashyikiriza ibikombe byabo.


Dj Spin umuyobozi wa Groove Awards mu Rwanda

Dj Spin yagize ati “Ikiza ni uko azaza mu Rwanda (Aravuga umuyobozi wa Groove Awards)ni we uzazizana hanyuma arashaka ahure na Groove Team hamwe na Winners abahe apology na explanation bamenye ikibazo yahuye nacyo.” Kuva Groove Awards yatangizwa mu Rwanda ni ubwa mbere habayeho ikibazo cyo kutaboneka kw’ibikombe ndetse ni nabwo bwa mbere iki kibazo kibaye muri Kenya aho iri rushanwa rimaze kuba inshuro zirenga 10 mu gihe mu Rwanda rimaze kuba inshuro 6. Twabibutsa kandi ko habura igihe gito Groove Awards Rwanda 2019 ikaba.

URUTONDE RW'ABEGUKANYE GROOVE AWARDS RWANDA 2018

1.Male Artist of the year (Umuhanzi w’umwaka): Bosco Nshuti

2.Female Artist of year (Umuhanzikazi w’umwaka): Aline Gahongayire

3.Choir of the year (Korali y’umwaka): Ambassadors of Christ

4.New Artist/New Group of the year (Umuhanzi mushya/Itsinda rishya): Trinity worship Center

5.Ministry/Group of the year (Minisiteri y’umwaka/Itsinda ry’umwaka): Healing worship team

6.Song of the year (Indirimbo y’umwaka): Turakomeye by Alarm Ministries

7.Worship song of the year (Indirimbo nziza yo kuramya): Biramvura by Serge Iyamuremye

8.HIP HOP song of the year (Indirimbo nziza ya Hiphop): Intwaro z’Imana by The Pink

9.Afro-Pop song of the year (Indirimbo nziza ya HipHop): Naganze remix by Colombus

10.Collabo song of the year (Indirimbo nziza ihuriwemo n’abahanzi): Indahiro by Aime Uwimana ft Israel Mbonyi

11. Video of the year (Indirimbo nziza y’amashusho): Yari njyewe by Serge Iyamuremye

12. Christian website of the year (Urubuga rwiza rwa Gikristo): Iyobokamana.com

13. Dance group of the year (Itsinda ryiza ribyina): Healing stars drama team

14. Gospel Radio show of the year (Ikiganiro cyiza cya Gikristo cya Radio): The Gospel Zone- Authentic Radio

15. Radio Presenter of the year (Umunyamakuru mwiza wa Radio): Vainqueur Calvin- KT Radio

16. Gospel Tv show of the year (Ikiganiro cyiza cya Gikristo cya Televiziyo): RTV Sunday Live- RTV

17. Upcountry Artist of the year (Umuhanzi mwiza wo hanze ya Kigali): Ezra Joas-Musanze

18. Upcountry Choir of the year (Korali nziza yo hanze ya Kigali): Goshen choir- Musanze

19. Best Diaspora Artist of the year (Umuhanzi uba hanze y’u Rwanda): Gentil Misigaro

20. Best Audio producer of the year (Utunganya indirimbo z’amajwi): Producer Boris

21. Best Video producer of the year (Utunganya indirimbo z’amashusho): Producer Fefe Kwizera

22. Outstanding contributor of the year: (Umuntu washyigikiye cyane abahanzi n’ivugabutumwa muri rusange): Apotre Mignonne Alice Kabera

23. Songwriter of the year (Umwanditsi mwiza w’indirimbo): Issa Noel Karinijabo


Bosco Nshuti ni we wabaye umuhanzi w'umwaka muri Groove Awards 2018

REBA HANO 'TURAKOMEYE' YA ALARM MINISTRIES YABAYE INDIRIMBO Y'UMWAKA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND