RFL
Kigali

Reba neza ko amara yawe adafite ibi bibazo

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:24/05/2019 13:57
1


Abantu benshi ntibakunze kumenya niba amara yabo akora neza, cyangwa se igihe cyose bariwe mu nda bagatekereza gusa inzoka. Kumenya ibimenyetso by’amara adakora neza bishobora kugufasha kwivuza hakiri kare, bityo ukirinda ibibazo byinshi.



Amara adakora neza, atera ibibazo bitandukanye umubiri, harimo ibyoroheje n’ibindi bishobora kubyara ibibazo bikomeye, mu gihe utivuje hakiri kare. Iyo akora neza bifasha mu kugira ubuzima bwiza ndetse n’umubiri ugakora akazi kawo neza.

Urwungano ngogozi rukora neza ni ingenzi cyane mu kugira ubuzima buzira umuze. Mu nzira y’ibyo turya n’ibyo tunywa byose huzuyemo bagiteri zifasha mu gukora imirimo itandukanye, izi bagiteri nziza ni ingenzi cyane mu gufasha igogorwa ry’ibiryo.

Bagiteri nziza zifasha mu kwinjiza intungamubiri, imyunyungugu na vitamini mu mubiri, zifasha mu guhindura ibyo turya mo imbaraga umubiri ukenera. Zongera ubwirinzi bw’umubiri ndetse zigafasha mu gusohora imyanda n’ubundi burozi bushobora kwangiza, zigira akamaro kanini cyane n’ibindi byinshi tutavuze aha. Iyo bagiteri nziza ziganjijwe cyangwa zikagabanuka mu rwungano ngogozi, bagiteri mbi ziriyongera, bigatera ingaruka nyinshi.

Ibimenyetso by’amara adakora neza

Kunanirwa kugogora ibiryo, Guhorana ibibazo bitandukanye mu mara nko; kumva ibyuka buri gihe cyangwa se kenshi, kwituma impatwe cyangwa impiswi, kuba ibyo urya wumva bigutindamo cyane byose ni ibibazo bigaragaza ko amara yawe adakora neza.

Ibibazo bitandukanye mu igogorwa nk’impiswi, kwituma impatwe, ibyuka byinshi, ikirungurira n’ibindi bishobora guterwa n’amara adakora neza Iyo bagiteri nziza zishinzwe kugogora ibiryo ziri gukora, zishobora gusohora gazi (cg se imyuka). Ariko iyo bibaye byinshi (ibyo benshi bita inzoka ziri kwigaragura mu nda), gusuragura imisuzi inuka cyane byose ni ibimenyetso ko bagiteri mbi ziyongereye zikaruta inziza.

Ibi bibazo byose, bishobora kwiyongeraho ikirungurira, kubyimbirwa inzira y’amara cg se kuzana udusebe ku mara byose akenshi biterwa n’urugero rudakwiriye rwa bagiteri nziza mu mara.

Gucika intege

Niba ubona urya neza, ugasinzira bihagije, ariko ugahora wumva urushye cyane, iki ni ikimenyetso cy’uko amara yawe adakora neza.

Igogorwa mu gihe riri gukorwa, bagiteri nziza zifasha mu gusya ibyo urya byose bigahinduka imbaraga umubiri ukoresha. Mu gihe mu mara za bagiteri nziza zitabazwa mu gusya ibiryo zitari ku rugero rukwiye, bishobora gutuma umubiri utabona imbaraga zihagije ziwufasha gukora akazi gatandukanye, bityo ugahora wumva unaniwe.

Urugero ruri hasi rwa bagiteri nziza mu mara, bishobora no gutuma imyanda idasohoka mu mara, ahubwo yose ikirundira mu mara, bikaba byagira ingaruka ku mbaraga n’imikorere myiza y’umubiri

Kugira indwara z’uruhu

Uduheri utazi impamvu idutera, gushishuka, gufuruta cg se kwishimagura cyane byose ni ibibazo by’uruhu bishobora guterwa n’amara adakora neza.

Niba ubona uhorana ibibazo by’uruhu bitajya bishira, bishobora kuba ikimenyetso cy’uko amara yawe adakora neza.

Umubyibuho ukabije

Ushobora kuba waragerageje uburyo butandukanye bwo gutakaza ibiro, ariko ukabona nta kigabanuka, bishobora kuba biterwa n’amara adakora neza.

Abantu babyibushye cg abafite umubyibuho ukabije, akenshi bagira urugero rwa bagiteri nziza ruri hasi ugereranyije n’abafite ibiro bikwiriye.

Urugero ruri hejuru rwa bagiteri mbi mu mara mato bishobora kugira ingaruka mu buryo umubiri usya ibyo wariye, cyane cyane kwinjiza ibinure, imyunyungugu naza vitamin zindi.

Iyo umubiri wawe udashobora gusya no kwinjiza ibinure mu buryo busanzwe, ibiro biriyongera ku buryo budasanzwe.

Guhumura nabi mu kanwa

Impumuro mbi mu kanwa (indwara izwi nka halitosis) ishobora kuba ikimenyetso cy’uko amara adakora neza.

Bagiteri nziza mu mara iyo zigabanutse bishobora gutera gukura bidasanzwe kwa bagiteri mbi mu kanwa, aribyo bitera guhorana impumuro mbi kabone n’ubwo waba woza mu kanwa kenshi gashoboka.

Kugabanuka kwa bagiteri nziza mu mara, bishobora no kongera ibyago by’indwara zibasira impyiko cg diyabete nabyo bishobora gutera impumuro mbi.

Ibi sibyo bimenyetso byonyine byakwereka ko amara adakora neza, hari n’ibindi tutavuze aha, ariko igihe cyose wumva uhorana ibibazo mu nzira y’ibiryo (ni ukuvuga guhera mu kanwa kugeza mu mara), ni ngombwa kugana ivuriro ryizewe neza bakaba bagusuzuma

 Src: passeportsante.net






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Maniraguha sabato 1 year ago
    Murakoze cyane muri abarimu beza





Inyarwanda BACKGROUND