RFL
Kigali

Gisubizo Ministries: Igitaramo cyageze, amatike ari kuri MTN Nyarutarama, Café Ark kwa C John, ku nsengero,..hari n’imodoka z'ubuntu

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/05/2019 17:00
0


Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki Gisubizo Ministries igakora igitaramo gikomeye yise 'Worship Legacy Season II' kizabera muri Intare Conference Arena, kuri ubu amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yatangiye kugurishwa.



'Worship Legacy Season 2' izaba kuri iki Cyumweru tariki 26/05/2019 kuva saa cyenda z'amanywa. Ni igitaramo kizabera i Rusororo muri Intare Conference Arena. Gisubizo Ministries yateguye iki gitaramo ni itsinda ryamamaye mu ndirimbo 'Nguhetse ku mugongo', 'Amfitiye byinshi' n'izindi zinyuranye zomoye/zomora imitima ya benshi. Buri mwaka iri tsinda rikora igitaramo cyitwa 'Worship Legacy'. Igitaramo cyo muri uyu mwaka bagitumiyemo abahanzi n'abaririmbyi bari mu bakunzwe cyane mu Rwanda.


Gisubizo Ministries iri mu matsinda akunzwe cyane mu gihugu

'Worship Legacy' ugenekereje mu kinyarwanda bisobanuye 'Gusiga umurage wo kuramya no guhimbaza Imana'. Bateguye iki gitaramo mu 'gusiga umurage mu kuramya no guhimbaza Imana'. Iki gitaramo Gisubizo Ministries bagitumiyemo James&Daniella batumbagirijwe izina n'indirimbo yabo ya mbere bise 'Mpa amavuta', Bosco Nshuti wamamaye mu ndirimbo 'Ibyo ntunze', Healing Worship Team, Alarm Ministries, Shekinah Worship Team ya Restoration church Masoro na Pastor Senga Emmanuel uzigisha ijambo ry'Imana. 

Kwinjira muri iki gitaramo ni 5,000Frw mu myanya isanzwe, 10,000Frw muri VIP ndetse na 15,000 muri VVIP. Icyakora abagura amatike mbere y'igitaramo baragabanyirizwa ibiciro dore ko itike ya make ari 3,000Frw naho itike yo mu mwanya y'icyubahiro ikaba igura 8,000Frw. Ngabire Vincent umuhuzabikorwa w'iki gitaramo yabwiye Inyarwanda.com ko amatike yatangiye kugurishwa mu korohereza abashaka kwitabira iki gitaramo ngarukamwaka cyo 'Gusiga umurage mu kuramya no guhimbaza Imana'.


Abashaka kugura amatike hakiri kare barayasanga aha hakurikira; Bourbon Coffe (Intare Conference Arena, MTN na UTC), Cafe Ark ku Kisimenti kwa C John, Kigali City Market no ku nsengero zitandukanye zirimo; Zion Temple mu Gatenga, Eglise Vivante, Calvary Ministry Remera, Foursquare Gospel church, ERC Kimisagara, ERC Masoro na Healing Centre Remera. Bashobora no kuyagura ku rubuga www.ishema.rw. Ikindi yadutangarije ni uko hari imodoka z'ubuntu zizatwaza abazitabira iki gitaramo ndetse zikazanabagarura nyuma y'igitaramo. Abaguze amatike mbere bazatwarwa n'izi modoka zizaba ziparitse ku isoko rya Kimironko ndetse n'i Remera kuri Station.


Abazitabira iki gitaramo bateguriwe imodoka zizabatwara zikanabagarura








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND