RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Anita

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:20/05/2019 21:11
6


Ana ni izina rikunze kwitwa ab’igitsinagore, ni Ana rihindurwa mu cyesipanyolo rikaba Anita. Iri zina rifite inkomoko kandi ku izina ry’igiheburayo ‘Hannah’ risobanura ‘inema (grace)’ cyangwa ‘ubuntu (favor)’.



Imiterere ya ba Anita

Anita ni umuntu ukunda bikabije ibintu bikozwe neza cyane, ntabwo yishimira kuba hamwe n’abantu batagaragaza ubugwaneza. Agira ibakwe kandi ni umuntu ukomera ku ntego, arafungutse cyane kandi yita ku bandi bantu cyane kandi akorwaho cyane n’ibyo abona cyangwa yumva (sensitive). Ibi byigaragaza cyane iyo yavuze ku itariki 2, 9, 11, 18, 20, 27 cyangwa 27 mu mezi ya Gashyantare, Nzeri cyangwa Ugushyingo. Ku rundi ruhande, ashobora kuba umuntu ucecetse, ugira amakenga menshi, umunyabwenge kandi ukunda kuba ari wenyine.

Ni umuntu ugira udushya n’umwimerere mu bintu by’ubugeni, ntabwo azi gufata umwanzuro ngo yemere ikintu cyangwa acyange ku mugaragaro, atinya kugaragaza icyo atekereza cy’ukuri kubera kwibaza uko abantu babyakira, biroroshye ko abantu bamukoresha mu nyungu zabo kubera kumubonaho izo ntege nke zo kutabasha guhakana uwo mwanya iyo adakunze ikintu. Iyo akiri umwana, Anita aba yigirira umutima woroshye cyane kandi acecetse. Ni byiza cyane ko akurira mu muryango utuje kandi ugumye hamwe. Ni ngombwa ko ababyeyi kandi bamuhozaho ijisho kuko hari igihe akurikira inzozi z’ibidashoboka bikaba bishobora gutuma yava no mu muryango we yizeye ko hari ibyo akurikiye kandi bidahari mu by’ukuri.

Umuziki uri muri bimwe mu bifasha Anita kugaragaza ibitekerezo bye cyangwa amarangamutima ye, iyo akiri umwana kandi guhitamo inshuti nziza biramugora. Anita akunda ibintu bidasanzwe, yifuza kuba yarema ibintu abandi batigeze batekereza. Kubana n’abandi amahoro ni iby’ingenzi cyane kuri we, agira urukundo rwinshi kandi yihanganira cyane umukunzi we, iyo akunze umuntu, amukundana umutima we wose gusa iyo akeka ko yaba abeshywa, ashobora kumuhozaho ijisho ndetse agashaka no kumutegeka, mu buryo bwo gushakisha ukuri.

Imirimo Anita yifuza gukora harimo ubucamanza, kwigisha, ubutabera, ubuvuzi cyangwa ibintu bisaba ko azajya atemberera mu bihugu bitandukanye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nkunzimana frodouard4 years ago
    Murahoneza muzadusobanurire izina FRODOUARD murakoze
  • mpanonziza frank4 years ago
    murakozecyane ba anita bakunzenokubabeza
  • Nsabimana evariste3 years ago
    Munsobanurire izina murihuze ni zina Anita murukundo
  • Isaac Dufitimana3 years ago
    mutubwire kwizina umuhoza
  • Eric NDAYIKEZA1 year ago
    Tanga ubusobanuro bw'izina Caline na Esthene.
  • Ndayishimie daniel10 months ago
    Ndamukund cyane knd mbona atagira amagambo menci





Inyarwanda BACKGROUND