Ana ni izina rikunze kwitwa ab’igitsinagore, ni Ana rihindurwa mu cyesipanyolo rikaba Anita. Iri zina rifite inkomoko kandi ku izina ry’igiheburayo ‘Hannah’ risobanura ‘inema (grace)’ cyangwa ‘ubuntu (favor)’.
Imiterere ya ba Anita
Anita ni umuntu ukunda bikabije ibintu bikozwe neza
cyane, ntabwo yishimira kuba hamwe n’abantu batagaragaza ubugwaneza. Agira ibakwe
kandi ni umuntu ukomera ku ntego, arafungutse cyane kandi yita ku bandi bantu
cyane kandi akorwaho cyane n’ibyo abona cyangwa yumva (sensitive). Ibi byigaragaza
cyane iyo yavuze ku itariki 2, 9, 11, 18, 20, 27 cyangwa 27 mu mezi ya
Gashyantare, Nzeri cyangwa Ugushyingo. Ku rundi ruhande, ashobora kuba umuntu
ucecetse, ugira amakenga menshi, umunyabwenge kandi ukunda kuba ari wenyine.
Ni umuntu ugira udushya n’umwimerere mu bintu by’ubugeni,
ntabwo azi gufata umwanzuro ngo yemere ikintu cyangwa acyange ku mugaragaro,
atinya kugaragaza icyo atekereza cy’ukuri kubera kwibaza uko abantu babyakira,
biroroshye ko abantu bamukoresha mu nyungu zabo kubera kumubonaho izo ntege nke
zo kutabasha guhakana uwo mwanya iyo adakunze ikintu. Iyo akiri umwana, Anita
aba yigirira umutima woroshye cyane kandi acecetse. Ni byiza cyane ko akurira
mu muryango utuje kandi ugumye hamwe. Ni ngombwa ko ababyeyi kandi bamuhozaho
ijisho kuko hari igihe akurikira inzozi z’ibidashoboka bikaba bishobora gutuma
yava no mu muryango we yizeye ko hari ibyo akurikiye kandi bidahari mu by’ukuri.
Umuziki uri muri bimwe mu bifasha Anita kugaragaza
ibitekerezo bye cyangwa amarangamutima ye, iyo akiri umwana kandi guhitamo
inshuti nziza biramugora. Anita akunda ibintu bidasanzwe, yifuza kuba yarema
ibintu abandi batigeze batekereza. Kubana n’abandi amahoro ni iby’ingenzi cyane
kuri we, agira urukundo rwinshi kandi yihanganira cyane umukunzi we, iyo akunze
umuntu, amukundana umutima we wose gusa iyo akeka ko yaba abeshywa, ashobora
kumuhozaho ijisho ndetse agashaka no kumutegeka, mu buryo bwo gushakisha ukuri.
Imirimo Anita yifuza gukora harimo ubucamanza, kwigisha, ubutabera, ubuvuzi cyangwa ibintu bisaba ko azajya atemberera mu bihugu bitandukanye.
TANGA IGITECYEREZO