RFL
Kigali

SC Kiyovu idafite Armel Gyslain irakira APR FC kuri uyu wa Kabiri mu mukino wimuriwe isaha

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/04/2019 7:34
0


Kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mata 2019 harakinwa imikino y'umunsi wa 25 wa shampiyona, SC Kiyovu irakira APR FC kuri sitade ya Kigali.



Ni umukino wimuriwe amasaha kuko wari kuzakinwa saa cyenda n'igice ku kibuga cya Mumena ariko SC Kiyovu yasabye ko wabera kuri sitade ya Kigali saa kumi n'imwe n'igice (17h30').

SC Kiyovu izakina uyu mukino idafite Armel Gyslain ukina ashaka ibitego ariko akaba afite amakarita atatu. Hari amahirwe menshi ko SC Kiyovu yakoresha Nizeyimana Djuma utarakinnye umukino wa AS Kigali.


Armel Gyslain wa SC Kiyovu afite amakarita 3 y'umuhondo

APR FC ifite Ntaribi Steven wabazwe utagomba kuza mu bakinnyi Zlato Krmpotoc afite mu mwiherero. Ntaribi Steven yiyongeraho Sugira Ernest utaraba neza cyane.

SC Kiyovu iheruka gutsindwa imikino ibiri mu gihe APR FC iri ku mwanya wa mbere n'amanota 57 naho SC Kiyovu iri ku mwanya wa Gatanu n'amanota 38'.

Abakinnyi 8 batemerewe gukina umunsi wa 25 barimo; Armel Ghislain (SC Kiyovu), Gatoto Serge (Espoir FC), Muhire Annicet (Bugesera FC). Ndagijimana Benjamin (Kirehe FC), Okenge Lulu (Gicumbi FC),Nshimiyimana Aboubakar (Gicumbi FC), Nsengiyumva Irshad (Marines FC) na Niyonkuru Ramadhan (Musanze FC).


Umukino ubanza APR FC yatsinze SC Kiyovu igitego 1-0 cyatsinzwe na Byiringiro Lague ushoreye umupira

Imikino y'umunsi wa 25 wa shampiyona:

Kuwa Kabiri tariki 30 Mata 2019

-Gicumbi FC vs AS Kigali FC (Gicumbi, 15h30)

-SC Kiyovu vs APR FC (Stade de Kigali, 17h30)

Kuwa Gatatu tariki ya 1 Gicurasi 2019

-Police FC vs Sunrise FC (Stade de Kigali, 15h30)

-Amagaju FC vs Mukura VS (Nyagisenyi, 15h30)

-Kirehe FC vs Marines FC (Kirehe, 15h30)

-Bugesera FC vs AS Muhanga (Stade Mumena, 15h30)

Kuwa Kane tariki 2 Mata 2019

-Musanze FC vs Etincelles FC (Stade Ubworoherane, 15h30

-Rayon Sports FC vs Espoir FC (Stade de Kigali, 15h30)

  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND