Airtel Rwanda
Kigali

AFCON U-17: Kuri uyu wa Gatatu Cameroun iheruka mu Rwanda iracakirana na Angola muri ½

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/04/2019 18:27
0

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mata 2019 nibwo hakinwa imikino ya ½ cy’irangiza cy’imikino Nyafurika y’ibihugu ku bakinnyi batarengeje imyaka 17. Cameroun igomba gicakirana na Angola.Ikipe ya Cameroun iheruka mu Rwanda ubwo yiteguraga iri rushanwa, kuri ubu yamaze kwandikisha itike y’igikombe cy’isi cya 2019 cy’abatarengeje imyaka 17 kizabera muri Brazil.

Amakipe y’ibihugu arimo; Cameroun, Angola, Nigeria na Guinea yageze muri ½ cy’irangiza yahise abona itike y’igikombe cy’isi cya 2019 kizabera muri Brazil.


Cameroun ikipe ihabwa amahirwe yo gutwara igikombe 

Mu mikino ya ½ cy’irangiza, Cameroun iri kumwe na Angola kuri uyu wa Gatatu saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba (18h30’) mu gihe Nigeria izaba yakinnye na Guinea saa cyenda (15h00’) ku masaha ya Kigali.

Cameroun yazamutse iyoboye itsinda rya kabiri (B) n’amanota arindwi (7) mu gihe Gunea yazamutse ari iya kabiri n’amanota atandatu (6).

Kuko Cameroun yari iya mbere mu itsinda rya kabiri (B), yahise ihura na Angola yarangije ku mwanya wa kabiri mu itsinda rya mbere (A) n’amanota atandatu (6) bityo Guniea ya kabiri mu itsinda rya kabiri (B) yisanga iri kumwe na Nigeria yabaye iya mbere my itsinda rya mbere (A) n’amanota arindwi (7).


Nigeria ni indi kipe ihabwa amahirwe ku gikombe 

Nyuma y’imikino ya ½ cy’irangiza, hazaba ikiruhuko cy’iminsi ibiri bityo amakipe azaba yatsinzwe azahurira mu mukino w’umwanya wa gatatu tariki 27 Mata 2019 saa cyenda (15h00’). Umukino wa nyuma uzakinwa tariki 28 Mata 2019 saa cyenda (15h00’), umukino uzahuza amakipe abiri azaba yatsinze imikino ya ½ cy’irangiza.

Imikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu cy’abakinnyi batarengeje imyaka 17 kiri kubera muri Tanzania, ni ku nshuro ya 13. Iri rushanwa riri kubera muri Tanzania nyuma yo kuba byari byemejwe mu 2015.Iri rushanwa riba buri myaka ibiri.


Tanzania (Umuhondo) yakiriye irushanwa na Uganda (Umutuku) baviriyemo mu matsinda

Dore uko imikino ya ½ ihagaze:

Kuwa Gatatu tariki 24 Mata 2019

-Nigeria vs Guniea (Dar Es Slaam, 15h00’)

-Cameroun vs Angola (Dar Es Salaam, 18h30’)

 


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND