RFL
Kigali

Abakozi bo mu irimbi bahahamuwe no kubona irimbi rishwanyaguzwa n’ibirimi by’umuriro udasanzwe ubwo batwikaga umurambo.

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:6/03/2019 16:01
0


Uyu murambo watwikwaga wari uw’umurwayi wahitanywe na kanseri y’urwagashya, yari yaravurishijwe imiti izirana n’umuriro. Uyu nyakwigendera yasabye ko niyitaba Imana azatwikwa ntiyari azi ko azateza ibyago bingana gutya.



Muri Alizona ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, irimbi batwikiramo imirambo ryashwanyagujwe n’ibirimi by’umuriro ubwo batwikaga umurambo w’uwavurwaga hakoreshejwe uburyo by’imirasire (radiothérapie) mbere y’uko apfa nk’uko bigaragazwa na raporo y’abaganga bo mu ivuriro rya Mayo Clinic  bamukurikiranaga.

Uyu murwayi wo mu kigero cy’imyaka 69 wari urwaye kanseri yo mu rwagashya yavurishwaga Lutétium Lu 177-Dotatate mu bitaro byihariye mu kuvura kanseri. Uyu muti uremewe gukoreshwa muri iki gihugu kuva 2018 nyuma yo kuba wari waramaze kwemezwa na komisiyo y’ubumwe bw’uburayi ku kirango cya Lutathéra®. 

Ni umuti ukoreshwa mu kuvura kanseri binyuze mu mirasire yinjira mu mubiri imbere, hanyuma radioisotope Lutétium-177 ikinjira mu kibyimba ikagishwanyaguza mbere y’uko ibyo byashwanyaguritse bisohokera mu nkari.   

Nyuma y’iminsi ibiri uyu murwayi atangiye kuvurishwa iyo miti, yaje kuva muri ibyo bitaro yerekeza mu bindi ari naho yaguye nyuma y’iminsi mike. Ubusanzwe iki kinyabutabire cya Lu 177-Dotatate kigira ibyo abahanga bita demi-vie y’iminsi 6,65, nyamara yatwitswe nyuma y’iminsi itanu apfuye byumvikane ko iyo Lu 177-Dotatate yari ikiri mu murambo we ku bwinshi.

Ikigaragara rero ni uko uyu murwayi igihe yari akirimo umwuka agasaba ko umurambo we wazatwika atigeze amenyesha abakozi b’irimbi ko yavurishijwe iyo miti. Ubuyobozi bw’ibitaro uyu murwayi yavuriwemo byasohoye itangazo riburira abatwika imirambo ko bajya babanza gusuzuma imirambo mbere yo kuyitwika ngo bamenye niba uwo wapfuye atarigeze akoresha imiti izirana n’umuriro.

Nyuma y’ukwezi, amakuru yatanzwe n’icyuma cyitwa Geiger gipima ubukana by’umurasire cyagaragaje ko aho muri iryo rimbi no kutuyunguruzo twaryo hari hakigaragaramo 7,5 mR/h (Zingana na  0,075 millisievert; ibipimo bapimisha imirasire), mu gihe nyarama ibipimo ntarengwa byashyizweho na Institut de Radioprotection et de Sûreté Nucléaire français (IRSN) bivuga ko bitagomba kurenga 1 mSv ku mwaka.

Abakozi bakoreraga muri iryo rimbi nanubu baracyakurikiranwa n’ibitaro bavurwa ingaruka batewe n’iyo mirasire kuko harimo abo yahise yangiza mu isura kubera ubukana yasohokanye ubwo batwikaga uwo murambo.

Src: www.futura-sciences.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND