RFL
Kigali

NTIBISANZWE: Yatanze akayabo k'ibihumbi 88 by’ama Euros kugira ngo abyibushye iminwa n’amabere

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:27/02/2019 13:05
1


Umubyinnyi w’imyaka 24 y’amavuko Mary Magdelene yamaze imyaka ine yose yifuza kubagisha iminwa ye, amabere ndetse n’ikibuno kugira ngo bibe binini inshuro eshatu z’uko byanganaga.



Nyuma y’iyo myaka ine yose Mary yifuza kumera ukundi kuntu, yabazwe inshuro zigera mu icumi ndetse ngo anyuzwe n’uko ari uyu munsi ariko ikimushimishije kurutaho ni uko afite iminwa minini cyane kuruta iya Angelina Jolie.

Mu magambo ye bwite, Mary Magdelene, watanze akayabo k’amafaranga menshi mu kwibagisha yagize ati”Ndibuka ko nagize igitekerezo cyo kwibagisha mfite imyaka 14 gusa sinibwiraga ko bizashoboka ariko ikinshimishije ni uko uko nabishakaga ariko byagenze, iyo ndebye amafoto yanjye ntarabagwa ndiseka cyane ariko ubu ndishimye, mfite iminwa minini cyane, amabere manini cyane n’ikibuno kinini.

Nkiva kwa muganga nahuye n’umugore wari unzi amvugiriza induru ati 'kuki wakoze ibi? Nongeye guhura n’umwana muto aravuga ngo ndasa n’isamake ariko rwose simbyicuza, n'ubwo nakuyeyo ibibazo byo guhumeka ariko meze neza buri muntu wese abaho kugira ngo yishimishe, nanjye ndanyuzwe."

Gusa bamwe mu bahanga mu by'ubuzima bavuga ko iki cyemezo atari icyo guhubukira kuko kubagwa gutya bigira izindi ngaruka zitandukanye zirimo gutakaza ubwenge, kurwara umutwe w’uruhande rumwe, guhorana isesemi, n’ububabare buhoraho bw’ahabazwe.

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • samuel 5 years ago
    ibyosibyo umuntuyanga ukoyaremwe ubwosentangaruka bizamujyiraho? ibaze kwer guhuranumwana muto akabigaya ibyisintibyoroshye!





Inyarwanda BACKGROUND