RFL
Kigali

Uko wahangana n’ikibazo cyo kurangiza vuba

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:13/02/2019 9:27
8


Kurangiza vuba ni ikibazo gikomerera abashakanye. Bivugwa igihe umugabo arangiza (asohora) mbere y'uko akora imibonano cyangwa se hatarashira iminota ibiri ari mu gikorwa. Ibi akenshi biba atabishaka, bigatera guhangayika, kwigaya ndetse bigateza ibibazo n’umwiryane mu rugo.



Ese kurangiza vuba biterwa n'iki?

Ubusanzwe impamvu nyamukuru ibitera ntizwi, ariko hari ibizwi bishobora kubitera: Kuba utaramenyera imibonano (ubikoze vuba), kubikorana n’umuntu mushya, mutamenyeranye, kuba udasiramuye, kuba uhangayitse udatuje ubikoze nk’ubyibye, uburyo bikorwamo, kuba ubikoze utari ubiherutse…..Ese kurangiza vuba biravurwa? Birakira rwose kandi si ngombwa buri gihe imiti yo kwa muganga, ahubwo inama uhabwa iyo uzikurikije neza birakira:

1.Gutuza:Mu gihe wumvise ko uri hafi yo kurangiza, rekera aho kwinyeganyeza, uzamure umwuka mwinshi wongere uwusohore, ubikore nka gatatu, use n’uwirengagiza ibyo urimo, nyuma y’akanya ukomeze igikorwa.

2.Gukanda umutwe w’igitsina: Mu gihe wumva ugiye kurangiza, uwo mukorana imibonano musabe kubumba amaguru cyane igitsina cyawe akinigire mu matako ye. Nawe ushobora gukuramo igitsina ukagifata ugakanda ku mutwe wacyo ukoresheje igikumwe n’intoki ebyiri zigikurikira, wakumva byasubiyeyo ukongera ugakomeza.

3.Kwiyakana:Mu gikorwa, igihe wumvise ugiye kurangiza, kuramo utuze, nihashira akanya wongere, gutyo gutyo.

4.Kwitegura bihagije:Wikora imibonano udatuje; tuza mwitegure bihagije kandi mubikore mwese mufatanya. Niyo warangiza utarabikora, ariko kuko ufite umwanya, mukomeze gufatanya wongere ubishake, nubikora bizagenda neza.

5.Kwisiramuza:Igihu gitwikiriye ku mutwe w’igitsina cyongera ubushake, iyo rero kivuyeho byongera umwanya umara mu gikorwa.

6.Guhindura uburyo:Iyo bikozwe umugabo ari we uri hasi bituma igihe abikoramo kiyongera kuko kwikubanaho bigabanuka.

7.Gukoresha agakingirizo:Ubu nabwo ni uburyo bwiza kuko bigabanya kwikubanaho. Gusa ku nshuro ikurikiyeho wareka kugakoresha kuko akenshi ku nshuro ya kabiri utinda kurangiza.

Iyo ubu buryo butagufashije niho ushobora kwifashisha imiti yo kwa muganga, ntugomba kugira ikibazo cyo kurangiza vuba ngo uhite wihutira gufata imiti kuko mugenzi wawe yakubwiye ko byamufashije, muganga niwe wenyine uzagena imiti ukwiye gukoresha bitewe n’uburwayi bwawe.

Src: mayoclinic.org






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mc.matatajado5 years ago
    wow thank u nibyo peeee
  • Samuel3 years ago
    Nonec kurangiza hatarashira numunota byo biterwa nik???
  • Najimu tarick3 years ago
    None nokora gute kugira umugore atware inda
  • Jhon Kwizera2 years ago
    BAVANDIMWE, mbanje kubasuhuza cyane, rwose pe warwara indi ndwara pe ariko kurangiza vuba byo biragatsindwa!!!!!! uziko ubura ibisobanuro utanga imbere YE! Icyo Kibazo nakimaranye imyaka 7 YOSE. Nabanje gukeka ko narozwe, ariko siko BYALI bili, ahubwo njye nari narikinishije nkiri kw'ishuli. Ariko Maze gushaka biranshanga, inshuti yanjye yandangiye umuntu ampa umuti uhenze ariko, ubu NARAKIZE pe!!! Numero YE 0788354951 mumuhamare abahe iyo Mali.thxs a lot.
  • ANANIAS1 year ago
    MUDUSOBANURIRE AKAMARO KOKUNYARA
  • rutanga joseph 4 months ago
    nange mfite ikibazo cyokurangizavuba murakoze
  • Jack2 months ago
    MBARIZWA MURI ZAMBIA LUSAKA AHO BITA SOWETO: NANJYE NAGIRAGA IBYO BIBAZO BYO KURANGIZA VUBA, MBIMBARANA HAFI 5 YEARS, SO, HARI UMUGANGA WAJE INO SOWETO AZANYE IMITI AKANASUZUMA AKAGUFASHA BITEWE NUKO ASANZE BIMEZE, RWOSE UMUTI YAMPAYE WARAMFASHIJE NANUBU PE!! KDI AKORERA AHO KIGALI: MUZAMUBAZE NBR YE NI 0787693292
  • NYANDWI Gervais2 months ago
    none se kurangiza vuba kwa muganga barabivuura? uwo muti ubivura witwa ngwiki wawusanga hehe?





Inyarwanda BACKGROUND