RFL
Kigali

Umugabo yafashwe n’indwara idasanzwe agira ngo yasaze!

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:7/02/2019 6:51
0


Uyu mugabo yasobanuriye abaganga ishyano ryamugwiriye, avuga ko yabonye ibintu bibitse muri mudasobwa ye bisohokamo mu kirahure cya mudasobwa maze bikabyina imbere.



Mu gihugu cy’u Butaliyani umugabo w’imyaka 54, yatunguwe no kubona mu gihe kirenze iminota 10 amashusho yo muri mudasobwa yareberega mu kirahure nk’uko bisanzwe asohokamo akaza hanze abyina ndetse agatangira kwitendeka ku maso ye. Abaganga bamuvuye bemeje ko yari arwaye indwara izwi ku izina rya 'Syndrome d’Alice au pays des merveilles'.

Iyi akaba ari indwara yo mu mutwe yanditseho bwa mbere na Lewis Carroll, ikunze kwitwa na none Indwara ya Todd, Yitirirwa John Todd umuhanga mu kuvura indwara zo mu mutwe ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza wayivumbuye mu mwaka wa 1955; ihindagura ibyo ubona byose, igahindura ibihe ndetse nawe ubwawe ukabona bahindutse, muri make ivana umuntu muri iyi si dutuyemo ikamujya mu yindi aho aba abona ibintu muburyo bwe.

Uyu mugabo yasobanuye ko nyuma yo kubona ibyo mu gihe kingana n’iminota 10 amashusho yahise aherera iburyo bwe maze atangira kugira ibindi bibazo birmo: Kuribwa umutwe, ibicurane, Kumva abangamiwe n’umucyo. Yahise yihutira kujya kwa muganga, aribyo abaganga basanganga arwaye iyi ndwara y’impinduka kuri byose. Indwara nk’iyi yavuzweho cyane mu nkuru y’ikinyamakuru cyitwa Neurocase yatangajwe n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Rome.

Aba banditsi bagize bati “Umurwanyi urwaye iyi ndwara yasyndrome d’Alice au pays des merveilles (twakwita mu Kinyarwanda indwara yo kubona ibitaribyo) arangwa no kubona ibintu mu buryo bwe, abona umubiri we wahindutse; mu ngano ugereranyije n’uko asanzwe angana, umwanya yari ahagazemo nawo urahinduka akabona ntakiri aho yari ari, ndetse n’ibimukikije birahinduka cyane”

Ni nako byagendekeye uyu murwayi ngo yabonaga ibice bimwe byo ku mubiri we byabaye binini cyane ibindi byabaye bito cyane ugereranije n’uko bisanzwe bingana. Byanyuzagamo kandi akabona abantu n’ibintu bimukikije nabyo ari uko bigahindi binini cyangwa bito, ubundi bikamwegera cyane cyangwa bikamuhunga cyane.

Mu mwaka 1955 ubwo yigaga neza ku gitabo cyanditswe n’umugabo w’Umuroma witwa Lewis Caroll, Uyu muganga w’umwongereza John Toddyagendeye ku buhamya buri bw’umuntu witwaga Alice, n’uko avuga ibyamubayeho; nibwo yahisemo kwita iyi ndwara iri zina rya syndrome d’Alice au pays des merveilles.

Iyi ndwara yari yayitewe n’ikibyimba cyo mu bwonko.

Ubusanzwe iyi ndwara yo 'Kubona ibintu uko bitari' iterwa ahanini ni imikorere idasanzwe y’amashanyarazi yo mu bwonko, kuribwa umutwe ku buryo bukabije, ingaruka z’imiti imwe n’imwe, indwara zo mu mutwe waba ari usanganwe cyangwa ari ubwandu bw’izindi ndwara.

Kuri uyu mugabo we rero byari bitandukanye n’ibisanzwe kuko ibisubizo byabonetse nyuma yo gucishwa mu cyuma byagaragaje ko nta kimenyetso na kimwe cy’imwe muri ziriya mpamvu twavuze afite, n’ubwo yarwaye umutwe ariko ntiwari ku kigero cyo kumubera ibyo bibazo, ahubwo abaganga bakomeje gushakisha basanga afite ikibyimba mu bwonko

Ikizamini cya IRM cyagaragaje ko uyu mugabo yari afite ikibyimba kingana 2.5 cm mu gice cy’ibumoso cy’ubwonko, igice gishinzwe ibintu byinshi harimo no gutunganya amashusho y’ibyo tubona. Basanze ari glioblastome; ikibyimba cyo mu bwonko gikura ku muvuduko munini. By’umugisha igikorwa cyo kumubaga cyagenze neza, ahabwa imiti arakira.

Src: www.futura-sciences.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND