Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ukuboza 2018 kuva Saa kumi n'ebyiri z'umugoroba i Kigali muri Stade Amahoro harabera umukino w'ishiraniro (Derby) ugomba guhuza APR FC na Rayon Sports. Inyarwanda.com yahaye amahirwe abafana b'aya makipe yombi.
Inyarwanda.com yageneye igihembo umuntu uri buvuge ikipe iri butsinde uyu mukino ndetse n'umubare w'ibitego buri kipe iri butsinde. Umunyamahirwe uri bwegukane ishimwe ni umuntu uri butange abandi gutanga igisubizo gihuye neza n'ibiri buve muri uyu mukino w'ishiraniro. Utanga igisubizo arajya kuri www.inyarwanda.com arebe munsi y'iyi nkuru atange cya gisubizo cye ahatangirwa ibitekerezo (Comments).
Arasabwa kandi gukoresha amazina ye yose ari ku irangamuntu ye. Uwegukana iki gihembo tuzamubatangariza mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane binyuze ku rubuga rwa Inyarwanda.com, hanyuma tumusabe kuza gufata igihembo cye aho dukorera mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya La Bonne Addresse. Nitumushyikiriza igihembo na bwo tuzabibamenyesha. Icyakora abakinnyi, abayobozi n'abatoza b'aya makipe yombi (APR FC na Rayon Sports) ntabwo barebwa n'aya mahirwe.
Ibyo wamenya ku mukino w'ishiraniro uri buhuze APR FC NA RAYON SPORTS
Kuri uyu munsi wa munani (8) wa shampiyona, ikipe ya Rayon Sports iraba ishaka kugwiza amanota muri gahunda yo kwiruka ku mwanya wa mbere no gushaka igikombe hakiri kare. Gusa, ikipe ya APR FC irabizi ko nyuma yo gusezererwa mu mikino ya Total CAF Champions League, ahasigaye amahirwe ari ukuba yakongera kwitwara neza igatwara shampiyona 2018-2019 ikabona gusubirayo.
Uyu mukino urabera i Remera muri Stade Amahoro
Kwinjira kuri uyu mukino uri butangire saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’) umukunzi n’umufana w’umupira w’amaguru cyangwa w’imwe mu makipe yombi wifuza kureba uyu mukino yicaye mu myanya y’icyubahiro cyo hejuru (VVIP), arishyura ibihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwanda (10,000 FRW).
Abicara mu mpande ziba zegereye abanyacyubahiro b’ikirenga baragura itike y’ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda (5,000 FRW). Ahatwikiriye mu ntebe zikoranye na sitade zifite ibara ry’icyatsi n’umuhondo hakaba ari naho hasakaye, barishyura ibihumbi bitatu (3,000 FRW) mu gihe ahasigaye hose bishyura ibihumbi bibiri (2,000 FRW).
Ni umukino w'ishiraniro utegerejwe na benshi bakunda ruhago
TANGA IGITECYEREZO