RFL
Kigali

Rubavu: Shafty Ntwali yasohoye indirimbo 'Nturi Mayor' inyomoza Ama G wiyise Mayor wa Hip Hop nyarwanda-YUMVE

Yanditswe na: Editor
Taliki:4/12/2018 12:33
2


Umuraperi Shafty Ntwali ukorera umuziki mu karere ka Rubavu yashyize hanze indirimbo yise 'Nturi Mayor' inyomoza Ama G The Black wiyise Mayor w'umuziki nyarwanda by'umwihariko mu njyana ya Hip Hop. Ama G yiyise Mayor mu ndirimbo ye yise Mayor.



Shafty Ntwali kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo yitwa 'Nturi Mayor' yaje no kubonwa na Ama G The Black ndetse akamuha n'ubutumwa. Ubusanzwe abahanzi baririmba mu njyana ya Hip Hop bose bakunze kuvugwaho gusererezanya cyangwa ugasanga buri wese yiyita kibamba ku giti cye kugeza ubwo bamwe bemeza ko aribo bayoboye injyana ndetse bakabivuga nta bwoba kandi banabisubiramo.

Ibi ni byo byabaye ku muhanzi Ama G The Black ubwo yasohoraga indirimbo yise 'Mayor' aho agaragara yivuga ibigwi kugeza ubwo avuze ko ari we Mayor wa Hip Hop mu Rwanda. Amwe mu magambo y'iyi ndirimbo agira ati"Muri Rap yo mu Rwanda ni njyewe Mayor kandi niko kuri si ukwiyemera,.....".

Nyuma yo kumva aya magambo ya Ama G The Black umuhanzi Shafty byamuriye mu nda aherako asohora indirimbo yise 'Nturi Mayor' aho anyomoza ibyavuzwe na The Black byose, aho agira "Oya Nturi Mayor,  Ko uri mayor usekeje ubwo gitifu amezute? reka kwihamagara ubuyobozi ntabwo ufite,....".

Ese umuhanzi Ama G The Black avuga iki kuri iyi ndirimbo imuvuguruza?

Mu kiganiro yahaye Radio Rubavu tariki 30 Ugushyingo 2018 mu Kirori Hots Friday, Ama G yavuze ko yashimishijwe n'indirimbo ya Shafty Ntwari ndetse anavuga ko imirapire y'Abanyarubavu igeze heza cyane ku buryo icyizere gihari,  gusa ngo na none nta kizamubuza gusubiza uyu musore yagize. Yagize ati:

Njye ntabwo byambabaje habe na gato rwose ahubwo byaranshimishije kuko uriya musore akeneye gutera imbere, so indirimbo ni nziza production ni nziza mbese muri make uriya musore naterimbere kuko arabizi rwose.Kuba navuga gutyo ntabwo bikuraho intekerezo zanjye yarakomanze nanjye ngomba gufungura ubwo rero yitegure ko nanjye musubiza vuba aha kuko ngomba kubwira akandi ku mutima rwose naho kuba nakora indirimbo uriya mukuru w'umudugudu akanenga bimpimbara nkakora kurutaho.

Nk'uko bitangazwa na Shafty Ntwali ngo Ama G ni umuhanzi yemera kandi yigiraho byinshi, gusa ngo yatunguwe no kumva uyu muhanzi yiyita Mayor w'injyana nyamara atari byo,  bituma atekereza kumusubiza.'Nturi Mayor' yakozwe na Leonce Beats muri Revolution Music ndetse ikorwa mu murishyo umwe n'uwakozwemo Mayor ariko uvuguruye.

UMVA HANO 'NTURI MAYOR' YA SHAFTY NTWALI


REBA HANO MAYOR' YA AMA G







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kevin Brayan5 years ago
    But abantu namwe mufite kumviriza neza mbabarira wumve #NURIMI_MAYOR yumuvandimwe wanjye shafty Maze tena wumve #MAYOR ya AMA G maze nawe ubwire umu laperi womurwanda Njye ukuri kwanjye ni AMA G amaze kuba umusaza narekere abasore muzika kuko ibintu asigaye aririmba nago byumvuka Nuri mayor yashati nindirimbo nziza cyane land ari kuri top AMA_G reka kwiha ubuyobozi udafite....
  • muneza5 years ago
    chafty sitara amano kbsa turakwemera





Inyarwanda BACKGROUND